
Umwana w'imyaka 12 yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi
Umwana w'umuhungu w'imyaka 12 wo mu Karere ka Rwamagana yapfiriye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kujya koga avuye kuvoma ari kumwe na bagenzi be.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Muhazi. Uyu mwana yari atuye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Karambi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko uyu mwana yari yajyanye n'abana babiri b'abakobwa kuvoma amazi. Bamaze kurangiza kuvoma, we yiyambuye imyenda ajya koga.
Yagize ati: "Ahagana saa cyenda z'umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bayimenyesha ko hari umwana warohamye mu Kiyaga cya Muhazi. Yari yagiye kuvoma ari kumwe n'abandi bana babiri. Bamaze kuvoma, ajya koga, ageze hagati mu mazi acika intege ahita arohama. Abana bari kumwe ni bo bahise batanga amakuru."
INDI NKURU WASOMA : Mbappé yamaganye ivanguramoko ry'Umusenateri wa Paraguay
SSP Twizeyimana yavuze ko Polisi ikora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi yahise igera aho byabereye, itangira gushakisha uwo mwana. Nyuma yaje kuboneka yamaze kwitaba Imana, umurambo we ujyanwa mu Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Polisi yahise yibutsa ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo muri ibi bihe by'ibiruhuko, cyane cyane abatuye hafi y'ibiyaga n'inzuzi.

Ibitekerezo