
Urban Boys yateguje ikindi gitaramo
Nyuma y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival giteganyijwe kubera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, hamaze kwemezwa ko itsinda rya Urban Boys rizongera gutaramira abakunzi baryo i Kigali ku wa 8 Kanama 2026.
Iki gitaramo kizabera muri Zaria Courts mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’iyi nyubako imaze igihe itashywe, kikaba cyiswe “Replay Vol. 1”.
Urban Boys igizwe na Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss, yongeye guhura nyuma y’imyaka umunani idataramira hamwe nk’itsinda. Aba bahanzi bageze i Kigali ku wa 22 Nyakanga 2026 bahita batangira imyiteguro y’ibitaramo bibiri bamaze kwemeza.
Mu kiganiro, Safi Madiba yavuze ko bishimiye kongera kubona amahirwe yo guhura n’abakunzi babo.
Yagize ati: “Twe muri kamere yacu twifuza gutaramana n’abakunzi bacu aho bari hose. Ni amahirwe kuba Zaria Courts yaratwiyambaje, bikaduha andi mahirwe yo kongera gutaramana n’abakunzi bacu b’i Kigali.”
INDI NKURU WASOMA :Riderman yahamije ko King James ari intsinzi y’umuziki nyarwanda
Safi yongeyeho ko ibi bitaramo atari byo bya nyuma, kuko bari mu biganiro n’abategura ibindi bitaramo, bityo abakunzi ba Urban Boys bakaba bashobora kongera kubabona kenshi mu minsi iri imbere.
Abifuza kwitabira igitaramo cya “Replay Vol. 1” bazishyura 7.000 Frw ku myanya isanzwe na 15.000 Frw ku myanya y’icyubahiro.

Ibitekerezo