Amamaza hano
Urban Boys yongeye guhura nyuma y’imyaka umunani
Imyidagaduro

Urban Boys yongeye guhura nyuma y’imyaka umunani

Nyuma y’imyaka umunani batandukanye, abahanzi Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bahoze bagize itsinda rya Urban Boys bongeye guhura ari batatu, ibintu byazamuye amarangamutima mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min1780
Dukurikire

Aba bahanzi bahuriye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2026. Safi Madiba wari uturutse muri Canada na Humble Jizzo wari uvuye i Nairobi muri Kenya, bakiriwe na Nizzo Kaboss ndetse n’abayobozi ba East African Promoters (EAP), itegura igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival bazitabira.

Urban Boys izataramira abakunzi bayo mu gitaramo kizabera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, aho benshi bategereje kongera kubona aba bahanzi batatu basusurutsa abafana nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Amamaza hano

Humble Jizzo yavuze ko atari abakunzi babo gusa bari babakumbuye, ahubwo na bo ubwabo bari bakeneye kongera guhura no gusangira ibyishimo n’abakunzi babo.

Ati: “Ni ibintu byiza. Hari hashize imyaka umunani, ariko nta cyahindutse ku buryo abantu badufata. Ahubwo turashaka kurenza ibyo twabahaga mbere. Abantu baradukumbuye, natwe twari dukumburanye.”

Nizzo Kaboss na we yavuze ko abazakurikira iki gitaramo bakwiye kwitegura ibihe byiza, kuko na bo bishimiye kongera guhura n’abakunzi babo.

Ati: “Bitege ibyishimo kuko natwe turishimye. Twari dukumbuye kongera gutaramana n’abakunzi bacu no kongera kubabona.”

INDI NKURU WASOMA :Amavubi yagumye ku mwanya wa 128 ku rutonde rwa FIFA

Muyoboke Alex wahoze ari umujyanama wa Urban Boys na we yagaragaje ko yifuza kubona iri tsinda risubira gukora umuziki mushya ndetse rigategura ibindi bitaramo.

Urban BoyzSafi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Urban Boys yongeye guhura nyuma y’imyaka umunani - Tugezo