
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Besigye kuri Gen Muhoozi
Urukiko Rukuru rwa Uganda rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye, na Obeid Lutale baregaga Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Urukiko Rukuru rwa Uganda rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye, na Obeid Lutale baregaga Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Besigye na Lutale bari bareze bavuga ko Gen Muhoozi na Leta bagize uruhare mu kubangamira uburenganzira bwabo bwo kunganirwa n’abanyamategeko bihitiyemo, nyuma y’uko umunyamategeko w’Umunya-Kenya, Martha Karua, abujijwe kwinjira muri Uganda.
Ku wa 22 Kamena, Karua yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe agiye gukurikirana urubanza rwa Besigye na Lutale, ariko abashinzwe abinjira n’abasohoka bamubuza kwinjira, bavuga impamvu z’umutekano.
Karua yavuze ko nyuma yo gufatwa pasiporo ye yakuwe mu bandi bantu bari kumwe, telefoni ze ebyiri zifatwa ku ngufu, nyuma ahabwa inyandiko imushyira mu cyiciro cy’umuntu utari ukenewe muri Uganda, asubizwa i Nairobi uwo munsi.
Abunganira Besigye na Lutale bifashishije ubutumwa Gen Muhoozi yari yarashyize kuri X, burimo ubwo yavugaga ko ari we wagize uruhare mu kwirukana Karua muri Uganda.
Gusa Umucamanza Simon Peter M. Kinobe yavuze ko ubwo butumwa butari ibimenyetso bihagije byerekana ko Gen Muhoozi ari we wategetse abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka kumubuza kwinjira mu gihugu.
INDI NKURU WASOMA : APR FC yivanye muri Super Cup
Urukiko rwagaragaje ko Besigye na Lutale batagaragaje isano ihagije hagati y’amagambo ya Muhoozi n’icyemezo cyafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Umucamanza Kinobe kandi ntiyemeje niba kwirukana Karua muri Uganda byari byemewe n’amategeko cyangwa bitari byo. Yavuze ko icyo kibazo cyagombaga kuregerwa mu buryo bwihariye bwo gusaba urukiko gusuzuma icyemezo cy’ubuyobozi.

Ibitekerezo