Amamaza hano
Uwari utwite yapfuye nyuma yo kwanga kujya kwa muganga kubera idini
AmakuruRwanda

Uwari utwite yapfuye nyuma yo kwanga kujya kwa muganga kubera idini

Umugore wari utuye mu Mudugudu wa Karubisha, Akagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, yitabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kwanga kujya kwa muganga no kubyarirayo, bikekwa ko byatewe n’imyemerere y’idini yasengeragamo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1640
Dukurikire

Amakuru avuga ko uyu mugore wari utwite inda y’umwana wa gatatu yafashwe n’uburwayi mu gihe cyo kubyara, ariko akanga kujyanwa kwa muganga nubwo yari yarabigiriwe inama inshuro nyinshi.

Abaturage bavuga ko yari amaze amezi make yimukiye muri aka gace avuye mu Karere ka Ruhango, aho na ho yari asanzwe atuye.

Amamaza hano

Umujyanama w’ubuzima wo muri uwo mudugudu, Nsengimana, yavuze ko bakimara kumenya ko atwite bagiye kumusura kenshi bamushishikariza kujya kwipimisha no kwitegura kubyarira kwa muganga, ariko arabyanga.

INDI NKURU WASOMA :Ebola imaze kwica abantu 828

Yagize ati: "Yatwandikiye urwandiko atumenyesha ko atazajya kwa muganga cyangwa ngo abyarireyo kubera imyemerere ye."

Bamwe mu baturage bavuga ko yasengeraga mu itorero rizwi nka "Abagenzi", aho bivugwa ko bamwe mu barigize baha agaciro ubuvuzi gakondo kurusha ubwa kijyambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi bugikurikirana neza icyateye uru rupfu, ariko ko amakuru bafite agaragaza ko yanze kujya kwa muganga.

RwamaganaUmugore

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Uwari utwite yapfuye nyuma yo kwanga kujya kwa muganga kubera idini - Tugezo