
Uwatojeho Rayon Sports yagarutse mu kazi mu Rwanda
Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi, yongeye kugera mu Rwanda aho agiye gutangira akazi ko gutoza Gicumbi FC nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri.
Ageze i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2026, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, igihugu yavuze ko gifite umwanya wihariye mu buzima bwe, kuko agiye kuhakorera ku nshuro ya kane.
Lotfi yavuze ko intego ye ari ukubaka Gicumbi FC ishingiye ku guteza imbere impano z'abakinnyi bakiri bato, ndetse ko azabanza kuganira n'ubuyobozi bw'iyi kipe kugira ngo huzuzwe abatoza bazakorana.
Ati: "Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Nje gutoza abakinnyi bakiri bato kandi nizera ko ibintu byose bizagenda neza."
Abajijwe ku bibazo agifitanye na Rayon Sports, yirinze kubitangazaho byinshi, agira ati: "Ibyo tubyihorere, bizaza nyuma."
INDI NKURU WASOMA : Inter Miami iri gukorwaho iperereza nyuma yo gusinyisha Casemiro
Lotfi aracyasaba Rayon Sports amafaranga arenga miliyoni 20 Frw avuga ko atishyuwe nyuma yo gutandukana na yo. Muri Gicumbi FC yasimbuye Bisengimana Justin, asanga iyi kipe yaramaze kwiyubaka yongeramo abakinnyi bashya mu rwego rwo kwitegura shampiyona nshya.

Ibitekerezo