Amamaza hano
Uwavugwaga muri dosiye ya Jeffrey Epstein yasanzwe yapfuye
AmakuruUburayi

Uwavugwaga muri dosiye ya Jeffrey Epstein yasanzwe yapfuye

Daniel Siad, ushakisha impano mu bijyanye n’imideli wavugwaga ko yari afitanye isano n’umunyabyaha rurahwa washinjwe gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, Jeffrey Epstein, yapfuye afite imyaka 69.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min400
Dukurikire

Amakuru y’urupfu rwa Siad yatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Nanterre mu Bufaransa, buvuga ko uyu mugabo yasanzwe yapfuye mu rugo rwe ruherereye i Colombes, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Paris, ku wa Mbere.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rwe, ndetse ko hazakorwa isuzuma ry’umubiri kugira ngo hamenyekane neza icyabaye. 

Amamaza hano

Izina rya Daniel Siad ryagaragaye inshuro ibihumbi mu nyandiko zizwi nka “Epstein files” zasohowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zigaragaza amakuru ku bantu bagiye bagirana aho bahuriye na Jeffrey Epstein.

INDI NKURU WASOMA :Urban Boys yongeye guhura nyuma y’imyaka umunani

Siad wahoze akora mu bijyanye no gushaka abanyamideli, yari yarahakanye ko yaba yari azi uburemere bw’ibikorwa bibi bya Epstein cyangwa ko yari azi ko uyu mugabo yari afite ibyago ku bandi bantu.

Umwe mu bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Epstein, wahawe izina rya Anya mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Siad ari we wamuhuje na Epstein.

Mbere y’uko BBC isohora inkuru y’ubushakashatsi ku byerekeye aya masano ku wa 18 Nyakanga, umunyamategeko wa Siad yari yatangaje ko umukiriya we atabonetse kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo. Icyakora, mbere yari yarigeze gusubiramo ko Siad atari azi ko Epstein yari umuntu ushobora guteza akaga.

USAJeffrey Episteinu Bufaransa

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Uwavugwaga muri dosiye ya Jeffrey Epstein yasanzwe yapfuye - Tugezo