
Uwavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta n’umuvandimwe wa Kenny Sol
Ingabire Jolie Ange wamenyekanye cyane nyuma yo gusezera hagati mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y'urukundo n'umusore usanzwe ari umuvandimwe w'umuhanzi Kenny Sol, mu muhango wabereye muri Canada.
Mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2026, Ingabire Jolie Ange n'umukunzi we basangije ababakurikira amafoto agaragaza ibihe byo kwambikana impeta, bemeza ko urukundo rwabo rugeze ku yindi ntera.
Uyu musore uvukana na Kenny Sol asanzwe atuye muri Canada, aho anafasha umuvandimwe we mu bikorwa bitandukanye by'umuziki igihe yahagereye.
Ingabire Jolie Ange yamenyekanye cyane mu 2020 ubwo yari umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda. Icyakora, yasezeye muri iri rushanwa ritarangiye, icyo gihe hatangazwa ko byatewe n'uburwayi.
INDI NKURU WASOMA : Hakizimana Innocent wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi
Nubwo ari yo mpamvu yatangajwe ku mugaragaro, icyo cyemezo cyakomeje kuvugwaho byinshi. Hari abakurikiranaga iri rushanwa bavugaga ko nyuma y'isuzuma ry'ubuzima ryakorewe abakobwa bari mu mwiherero, byakekwaga ko Ingabire yaba yari atwite. Icyakora ayo makuru ntiyigeze yemezwa n'abateguraga Miss Rwanda.
Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, Ingabire yakomeje ibikorwa byo kumurika imideli ndetse anakurikirana izindi nzozi ze. Yaje kwimukira ku Mugabane w'u Burayi mbere yo gukomereza ubuzima muri Canada.

Ibitekerezo