Amamaza hano
Vinicius Jr muri Arsenal mu gihe ibyo kongera amasezerano muri Real Madrid bikomeje kugorana
SiporoUburayi

Vinicius Jr muri Arsenal mu gihe ibyo kongera amasezerano muri Real Madrid bikomeje kugorana

Ikipe ya Arsenal iri mu myiteguro yo kugerageza gusinyisha rutahizamu w'Umunya-Brésil, Vinicius Junior, mu gihe ibiganiro bye na Real Madrid byo kongera amasezerano bikomeje kudatanga umusaruro.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min480
Dukurikire

Umunyamakuru wizewe mu bijyanye n'isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, David Ornstein, yatangaje ko Vinicius ashobora kwemera kwerekeza muri Arsenal naramuka atongeye amasezerano muri Real Madrid, ndetse ko impande zombi zashobora kumvikana ku birebana n'umushahara n'ibindi by'ingenzi.

Amakuru avuga ko Arsenal yamaze kwemeza uyu mushinga mu nzego zose z'ubuyobozi bwayo, nyuma yo kubura Morgan Rogers wasinyiye Chelsea. Iyi kipe yo mu majyaruguru ya Londres ikomeje gushaka umukinnyi wakongera imbaraga ku ruhande rw'ibumoso bw'ubusatirizi.

Amamaza hano

Vinicius Junior w'imyaka 26 asigaje umwaka umwe gusa ku masezerano afitanye na Real Madrid. Ibi bituma iyi kipe ya Espagne ihangayikishwa no kuba yamubura nta mafaranga ibonye, mu gihe ibiganiro byo kongera amasezerano bitaragera ku mwanzuro.

INDI NKURU WASOMA : Hatangajwe umusimbura wa Eddie Howe wasezeye Newcastle United

Bivugwa ko umwe mu mbogamizi zikomeye ari ibyo Vinicius asaba ku mushahara n'agahimbazamusyi ko kongera amasezerano. Abamuhagarariye bavuga ko yifuza inyongera y'amafaranga kugira ngo abe ku rwego rumwe na mugenzi we Kylian Mbappé, we winjije amafaranga menshi binyuze ku gahimbazamusyi yahawe ubwo yasinyaga muri Real Madrid avuye muri PSG.

Vinicius JrArsenal

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Vinicius Jr muri Arsenal mu gihe ibyo kongera amasezerano muri Real Madrid bikomeje kugorana - Tugezo