Amamaza hano
Yise mugenzi we “umwana w’Interahamwe”, akatirwa imyaka ibiri
AmakuruRwanda

Yise mugenzi we “umwana w’Interahamwe”, akatirwa imyaka ibiri

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Mukagahima Donatha igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha ibikangisho no gutukana mu ruhame, birimo no kwita umuturanyi we “umwana w’Interahamwe”.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min470
Dukurikire

Uru rubanza rwatangijwe n’ikirego Hasingizwimana Gratien uzwi nka Seif yatanze ku wa 17 Mata 2026, arega umuturanyi we ko yamubwiye amagambo akomeye ndetse akamukangisha kumwica.

Hasingizwimana yavuze ko Mukagahima yamubwiye ko azamuca umutwe afatanyije n’umugabo we, bakawumanika nk’uko byagendekeye uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi.

Amamaza hano

Yamureze kandi kumutuka kenshi, amwita amazina atandukanye arimo “mayibobo”, “umusangwisi” ndetse n’“umwana w’Interahamwe”. Yavuze ko hari n’amagambo yamubwiraga amushinja kuba Umuyisilamu, amwita “icyihebe cya Boko Haram na Al-Shabaab”.

Hasingizwimana kandi yavuze ko Mukagahima yatukaga nyina, ndetse akamubwira amagambo y’ibitutsi ku bijyanye n’imyanya y’ibanga y’umubyeyi we.

Mu bindi byarezwe, Hasingizwimana yavuze ko Mukagahima yayoboraga amazi ava ku nzu ye akayerekeza iwe, bigateza isenyuka ry’urupangu. Yavuze ko nubwo ubuyobozi bwari bwarabimubujije, yongeye kubikora.

Uyu muturage kandi yavuze ko hari ubwo yabyutse agasanga amazirantoki yajugunywe mu rugo rwe.

Mukagahima yahakanye ibyo aregwa, avuga ko Hasingizwimana amubeshyera. Yavuze ko amaze igihe atuye muri ako gace kandi ko atigeze agirana ikibazo n’abandi baturage.

Icyakora, raporo zakozwe n’inzego z’ibanze ndetse n’ubuhamya bw’abatangabuhamya byemeje ko Mukagahima yatutse Hasingizwimana kandi akamubwira amagambo mabi. Urukiko kandi rwagaragaje ko atari ubwa mbere akurikiranyweho imyitwarire nk’iyi.

Uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi ku wa 29 Kamena 2026, umwanzuro usomwa ku wa 31 Nyakanga 2026.

INDI NKURU WASOMA : Maj Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Mukagahima ibyaha byo gukoresha ibikangisho no gutukana mu ruhame.

Yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo, aho umwaka umwe wasubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe undi mwaka agomba kuwurangiriza mu Igororero. Yanategetswe gutanga ihazabu ya 500.000 Frw.

Byongeye kandi, urukiko rwategetse Mukagahima guha Hasingizwimana indishyi zose hamwe zingana na 1.210.000 Frw.

InterahamweUrubanza

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Yise mugenzi we “umwana w’Interahamwe”, akatirwa imyaka ibiri - Tugezo