
YouTube yashyizeho uburyo bushya bwo guhagarika 'Shorts' burundu: Dore uko bikorwa
Kuva muri Mata 2026, urubuga rwa YouTube rwatangiye kugaragaza impinduka zikomeye zemerera abakoresha porogaramu (App) yayo guhagarika amashusho magufi azwi nka "Shorts", binyuze mu gushyiraho igihe ntarengwa kingana n’iminota zero.
Mu gihe amashusho ya Shorts yari asanzwe afatwa nk’atuma abantu bamara igihe kirekire kuri telefoni ndetse bamwe bakavuga ko abashyira mu bwigunge cyangwa bikaba byababuza gukora indi mirimo, YouTube yahisemo guha abantu uburenganzira bwo kuyihagarika.
Iri vugurura rikora rite?
Muri ubu buryo bushya, YouTube yashyize igice cyiswe "Shorts feed limit" muri Settings cyitwa Time Management cyangwa Screen Time.Â
Ubusanzwe, ubu buryo bwakoreshwaga mu kugabanya igihe umuntu amara areba amashusho, ariko ubu noneho ushobora guhitamo ko igihe cyo kureba Shorts kiba "0 minutes". Iyo ushyizeho uyu mubare, agace kagaragaramo Shorts muri porogaramu yawe ntikongera kwerekana amashusho mashya.
Impamvu y’iri vugurura
Abahanga mu by’ikoranabuhanga n’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko kureba amashusho magufi (nk’aya TikTok cyangwa Shorts) bituma ubwonko bumenyera kwakira ibintu byihuse cyane, bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibanda ku kintu kimwe igihe kirekire.
YouTube yavuze ko iri vugurura rigamije:
Gufasha abantu kwicunga:Â Kugira ngo umuntu adakoresha igihe kirekire kuri telefoni atabishakaga.
Kurengera abana: Ababyeyi bashobora guhagarika ubu buryo kuri telefoni z’abana babo kugira ngo barebe gusa amashusho maremare afite icyo abigisha.
Kugabanya amakuru menshi (Digital Detox):Â Gufasha abashaka gukoresha YouTube bareba gusa ibintu runaka bishakiraga batabangamiwe n'andi mashusho menshi aziraho.
Uko wabigenza niba ushaka kuyihagarika:
Niba porogaramu yawe ya YouTube imaze kuvugururwa (Updated), kora ibi bikurikira:Â
Fungura YouTube App.
Kanda ku ishusho yawe (Profile picture/You).
Jya muri Settings.
Shaka ahanditse Time Management (cyangwa Parental Tools).
Kanda kuri Shorts feed limit, maze uhitemo 0 minutes.Â
Iri vugurura ryakiriwe neza n'abantu benshi bari bamaze igihe binubira ko Shorts zibatwara igihe cyangwa zikabereka ibintu badashaka. Ku rundi ruhande, abashyira amashusho kuri YouTube (Creators) barasabwa gukora amashusho afite ireme kurusha kugira ngo bakomeze gukurura abantu nubwo ubu buryo bushya bwazaho.Â

Ibitekerezo