Amamaza hano
Yugi Umukaraza yajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30
AmakuruRwanda

Yugi Umukaraza yajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

Yugi Umukaraza yamaze kujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min420
Dukurikire

Amakuru agaragaza ko akimara kumenyeshwa icyemezo cy’urukiko, Yugi Umukaraza afatanyije n’abamwunganira mu mategeko yahise atanga ubujurire, asaba ko icyo cyemezo cyasubirwamo.

Uyu musore yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026 nyuma yo kuregwa na Shaddyboo, wamushinje kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, nyuma y’uko yari yanyoye inzoga.

Amamaza hano

Icyakora, mu mwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, hagaragajwe ko nta mpamvu zikomeye zatuma Yugi akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nubwo bimeze bityo, urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ari na cyo cyatumye rwemeza ko akurikiranwa afunze by’agateganyo.

Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Yugi Umukaraza na we yatangiye gukurikiranwaho icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma y’ibisubizo by’ibizamini byakozwe.

Ku rundi ruhande, na Shaddyboo, wari waratanze ikirego, ibizamini byagaragaje ko yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri. Ku wa 6 Nyakanga 2026 yajyanywe ku bushake muri Isange Rehabilitation Centre kugira ngo ahabwe ubufasha bwo kubireka.

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rugiye kwishyura miliyari 10 Frw ingurane z’abazimurwa n’umushinga w’urugomero rwa Rusizi III

RIB yatangaje ko kujyanwa kwe muri iki kigo byari bigamije kumufasha guhangana n’ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge, guhabwa ubujyanama bwo mu by’imitekerereze no gukorerwa isuzuma ryimbitse ryafasha kumenya impamvu zaba zituma abikoresha.

Yugi Umukaraza

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Yugi Umukaraza yajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 - Tugezo