Amamaza hano
Yung Filly yemeye ko yari afitanye “umubano mwiza” n’umushinja kumusambanya ku gahato
AmakuruUburayi

Yung Filly yemeye ko yari afitanye “umubano mwiza” n’umushinja kumusambanya ku gahato

Umuraperi w’Umwongereza Yung Filly, yageze imbere y’urukiko ahakana ibyaha aregwa, avuga ko yari afitanye “umubano mwiza” n’umukobwa umushinja kumusambanya ku gahato nyuma y’igitaramo yakoreye muri Australia.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2910
Dukurikire

Uyu muhanzi w’imyaka 30 yitabye Urukiko rw’Akarere rwa Western Australia ku wa Mbere, nyuma y’icyumweru urubanza rwe rutangiye kuburanishwa.

Yung Filly akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umugore ku gahato inshuro esheshatu, gukubita no gukomeretsa inshuro eshatu ndetse n’icyaha cyo kuniga umuntu. Ibyo byose arabihakana.

Amamaza hano

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha byabaye muri Nzeri 2024, ubwo uyu muraperi yari mu bitaramo muri Australia. Avugwaho kuba yarasambanyije ku gahato umukobwa wari ufite imyaka 20 y’amavuko mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo, nyuma y’igitaramo yakoreye mu gace ka Hillarys kegereye umujyi wa Perth.

Mu buhamya bwe, Yung Filly yavuze ko yahise akururwa n’uwo mukobwa bakimara guhura aho igitaramo cyabereye.

Yagize ati: “Narimukunze nkiri kumubona.”

Yavuze ko icyo gihe we yari mu gice cy’abatumirwa b’icyubahiro (VIP), mu gihe uwo mukobwa yari mu bafana basanzwe.

Uyu muraperi yahakanye ko yamukozeho mu buryo budakwiye nk'uko aregwa.

Ati: “Nibuka ko namufashe ku rukenyerero, ariko sinigeze nshyira amaboko mu ipantalo ye cyangwa ngo mukore ku mabere.”

Yabwiye urukiko ko bageze muri hoteli bakomeje kugirana ibiganiro byiza, avuga ko hagati yabo “vibes zari nziza”, ashaka kugaragaza ko bombi bari bumvikanye.

Urukiko rwabanje kumva ko mbere y’ibirego byatanzwe, bombi babanje gukora imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho. Icyakora, urega avuga ko nyuma Yung Filly yahindutse umunyamahane, akomeza ibikorwa bye nubwo yari yamusabye kubihagarika.

INDI NKURU WASOMA :Umuhinde wari umaze iminsi 26 yiyicisha inzara yabihagaritse

Mu iburanisha kandi, Yung Filly yasobanuye ko umuzamu we yafashe telefone y’uwo mukobwa bageze muri hoteli, avuga ko ari uburyo busanzwe bakoreshaga mu kurinda ubuzima bwite bw’abahanzi.

Uyu muraperi azwi cyane mu itsinda rya YouTube rya Beta Squad, ndetse yanagaragaye muri gahunda zitandukanye za televiziyo mu Bwongereza. Afite abarenga miliyoni 1.8 bamukurikira kuri YouTube, miliyoni eshatu kuri TikTok na miliyoni 2.4 kuri Instagram.

urukikoYung Filly

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Yung Filly yemeye ko yari afitanye “umubano mwiza” n’umushinja kumusambanya ku gahato - Tugezo