Amamaza hano
Abafatanwa inzoga zitujuje ubuziranenge mu Majyaruguru bazajya bahanwa nk’abafatanwa ibiyobyabwenge
AmakuruRwanda

Abafatanwa inzoga zitujuje ubuziranenge mu Majyaruguru bazajya bahanwa nk’abafatanwa ibiyobyabwenge

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko abafatanwa inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi nk’ibyuma, bazajya bahanwa nk’abafatanwa ibiyobyabwenge, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ikwirakwizwa ryazo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2500
Dukurikire

Yabivugiye mu Karere ka Gakenke ku wa 27 Nzeri 2026, mu gikorwa cya siporo cyahuje abayobozi, ibyamamare n’abaturage, kigamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda inzoga zitemewe no kugabanya izisanzwe.

Mugabowagahunde yavuze ko hakiri abantu babika izi nzoga mu ngo no mu bindi bice bihishe, bakazikomeza gukwirakwiza nubwo Leta yashyizeho ingamba zo kuzirwanya.

Amamaza hano

Yasabye abazifite kuzitanga ku bushake cyangwa bagatanga amakuru y’aho zibitswe, abizeza ko kubikora bitazabagiraho ingaruka. Yasabye kandi abakuru kubera urugero rwiza urubyiruko mu bijyanye no kunywa inzoga.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, na we yagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi bidahuye n’imibereho irangwa n’imyitozo ngororamubiri n’ubuzima buzira umuze.

INDI NKURU WASOMA : Abantu 27 bishwe mu bitero bibiri muri Afurika y’Epfo

Yavuze ko inzoga zishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo, bikabangamira uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Mukazayire yanagaragaje ko kunywa inzoga bishobora kugira uruhare mu bibazo by’imibanire, birimo amakimbirane mu miryango no kudindira kw’abana mu mashuri.

inzoga zitemeweIntara y’AmajyaruguruMugabowagahunde Maurice

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.