Amamaza hano
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko ururimi rw’amarenga rwigishwa mu mashuri
AmakuruRwanda

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko ururimi rw’amarenga rwigishwa mu mashuri

Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD) watangaje ko mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubu bumuga bagera ku bihumbi 80, ariko bakomeje guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min1810
Dukurikire

RNUD ivuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye ari uko ururimi rw’amarenga rutaramenywa n’abantu benshi, bigatuma abafite ubu bumuga batabona serivisi batabifashijwemo n’abandi.

Ibi byagarutsweho ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

Amamaza hano

RNUD yasabye ko ururimi rw’amarenga rwakwiga mu mashuri yose, kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, kugira ngo abafite ubu bumuga babashe kuvugana n’abatanga serivisi batagombye kwitwaza abasemuzi.

Nyinawumuntu Anisie wo mu Karere ka Gasabo yavuze ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yemejwe na Leta ari intambwe nziza, ariko hakiri ikibazo mu itumanaho kwa muganga, muri banki n’ahandi.

Ihimbazwe Yves, umunyeshuri wa Kaminuza ukomoka mu Karere ka Rubavu, na we yavuze ko ubuke bw’abarimu n’abasemuzi bazi ururimi rw’amarenga bukomeje kudindiza abafite ubu bumuga mu burezi.

INDI NKURU WASOMA : Iran yasezeranyije gufungura umuhanda wa Hormuz

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, Dr Mukarwego Betty, yasabye ko ubuvugizi bukomeza kugira ngo ururimi rw’amarenga rwemerwe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

Mu Karere ka Ngoma, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Gloriose, yavuze ko abakozi bahuguwe ku by’ibanze by’ururimi rw’amarenga kugira ngo barusheho kwakira neza abafite ubu bumuga.

RNUD

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.