Amamaza hano
Iran yasezeranyije gufungura umuhanda wa Hormuz
AmakuruAziya

Iran yasezeranyije gufungura umuhanda wa Hormuz

Iran yavuze ko yiteguye kongera gufungura umuhanda wo mu nyanja wa Hormuz mu gihe kitarenze iminsi irindwi, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba yemeye ibisabwa n’amasezerano mashya yatanzwe na Tehran.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min3010
Dukurikire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yabibwiye abanyamakuru i New York ku wa Gatanu, ku ruhande rw’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko ibyo Iran isaba byamaze gushyirwa mu masezerano y’ubwumvikane yasinywe muri Kamena.

Araghchi yavuze ko Iran yagejeje kuri Amerika icyo gitekerezo ibinyujije muri Qatar, bityo ko icyemezo gisigaye kiri mu maboko ya Washington.

Amamaza hano

Ati :“Niba ibisabwa byemejwe, umuhanda wa Hormuz ushobora kongera gufungurwa, ubwikorezi bwo mu nyanja bugasubira mu buryo busanzwe mu minsi irindwi. Icyemezo ubu kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo Amerika isabwa gukora ntabwo ari bishya; byose byamaze gushyirwa mu masezerano y’ubwumvikane twasinyanye."

Amakuru avuga ko muri gahunda ya Iran harimo ko Amerika yagabanya igitutu cya gisirikare, ikarekura ibihano bimwe ku bicuruzwa bya peteroli bya Iran ndetse n’ubwato bw’Amerika bugahagarika ibihano byo mu nyanja ku byambu bya Iran. Iran kandi yasabye ko habaho guhagarika imirwano mu karere, harimo na Lebanon.

INDI NKURU WASOMA : Polisi yerekanye abantu bakora ibikorwa bishobora guteza impanuka

Ku ruhande rwa Amerika, umuyobozi utatangajwe amazina yabwiye BBC ko ibiganiro binyuze mu bahuza biri gukomeza kandi ko ikibazo cya gahunda ya Iran ku ikoranabuhanga rya kirimbuzi kiri mu biganirwaho.

Icyakora, Wall Street Journal yatangaje ko Perezida Donald Trump yaba yaranze icyo gitekerezo, avuga ko atizeye ko Iran yakuzuza ibyo Amerika isaba. Nta gisubizo cya Leta ya Amerika cyari cyatangazwa ku mugaragaro kuri icyo gitekerezo kugeza ku makuru aheruka kuboneka.

Umuhanda wa Hormuz ufite akamaro gakomeye ku bucuruzi bw’ingufu ku isi, kuko unyuramo igice kinini cya peteroli na gaze bitwarwa n’amato bivuye mu bihugu byo mu kigobe cya Arabique. Ifungwa ryawo ryagize ingaruka ku gutwara ingufu no ku ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Iran kandi yatangaje ko yiteguye kongera kwakira abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugenzura gahunda za kirimbuzi, mu rwego rwo gukomeza ibiganiro kuri icyo kibazo.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko guhagarika imirwano byatangira ku munsi Amerika yaba yemeye gahunda yateguwe n’impande zombi.

IRANUSAHormus

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Iran yasezeranyije gufungura umuhanda wa Hormuz - Tugezo