
Polisi yerekanye abantu bakora ibikorwa bishobora guteza impanuka
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yerekanye abantu batanu bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bakora ibikorwa bishobora guteza impanuka no gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
Mu mashusho yagaragajwe harimo ay’umuntu utwara ikamyo, akayivamo ikiri kugenda, nyuma akayisubiramo. Hari kandi uwagaragaye atwaye moto ahetse abantu bane, barimo n’abasomana bari kuri iyo moto.
Undi wagaragajwe ni umusore wiyita Coppergang kuri TikTok, wo mu Karere ka Rusizi, wagaragaye aryamye hasi imodoka ikamunyura hejuru ku nda no ku maguru.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Kayigi Emmanuel, yavuze ko uyu musore yafunzwe, ndetse ko ibipimo byagaragaje ko yari yarakoresheje urumogi.
Yagize ati: “Umwe wagaragaye aryama akanyuzwaho imodoka na moto ku nda no ku maguru, ari mu Karere ka Rusizi ndetse twanamusanzemo urumogi.”
Polisi yavuze ko hari n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakora ibikorwa bishobora guteza impanuka, bamwe bagamije gukurura abantu no kumenyekana. Ibyo bikorwa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababikora ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.
SSP Kayigi yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha mu buryo bwubaka kandi bufitiye sosiyete akamaro, aho gukora ibishobora guteza impanuka cyangwa gushishikariza abandi kubyigana.
Yagize ati: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye gukora ibyo bagomba gukora nk’abantu basobanukiwe, byigisha abantu kandi bishobora kugirira akamaro Abanyarwanda.”
INDI NKURU WASOMA : Abana 17,000 ntibaragera ku ishuri mu Ntara y’Iburengerazuba
Polisi yongeye kwibutsa abantu kwirinda ibikorwa bishobora guteza impanuka, gukomeretsa cyangwa guhitana ubuzima, ibasaba kuzirikana ko gushaka kurebwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye kubaho hishyurwa ubuzima.

Ibitekerezo