Amamaza hano
Abana 17,000 ntibaragera ku ishuri mu Ntara y’Iburengerazuba
AmakuruRwanda

Abana 17,000 ntibaragera ku ishuri mu Ntara y’Iburengerazuba

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abana bagera ku 17,000, bangana na 2% by’abanyeshuri bari bateganyijwe, batari baragera ku ishuri kuva umwaka w’amashuri wa 2026/27 watangira.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2510
Dukurikire

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko aba bana batagomba kwitiranywa n’abataye ishuri, kuko ari abataratangira amasomo muri uyu mwaka.

Yabivuze ku wa 24 Nzeri 2026, mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara bwagiranye n’abanyamakuru, avuga ko hakomeje ubufatanye n’ababyeyi kugira ngo hamenyekane impamvu zituma aba bana bataratangira kwiga.

Amamaza hano

Ati: “Turacyakomeza ubufatanye ubuyobozi n’ababyeyi, kugira ngo tumenye impamvu aba bana bataraza ku ishuri.”

Mu mpamvu zagaragajwe harimo ubushobozi buke bw’imiryango bwo kubona ibikoresho abana basabwa n’amashuri. Guverineri Ntibitura yavuze ko hari ababyeyi batabasha kubona ibyo bikoresho ku gihe, bigatuma abana batangira amasomo batinze.

Ati: “Umubyeyi ashobora guhabwa ibyo ishuri risaba ariko ntabibone, ariko bakwiye kuvugana n’ishuri, abana bakaba bagiye ku ishuri.”

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda na Ukraine byakuyeho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi

Yavuze ko ubukene buri mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma bamwe mu bana batagera ku ishuri, ariko asaba amashuri korohereza ababyeyi no kwakira abana nubwo baba batarabona ibikoresho byose.

Ati: “Turakomeza gukangurira ababyeyi kuzana abana ku ishuri, tunasaba abayobozi b’ibigo korohera ababyeyi.”

Kugeza ku wa 17 Nzeri 2026, mu Ntara y’Iburengerazuba hari hamaze kwitabira ishuri abanyeshuri 961,184 kuri 988,176 bari bateganyijwe, bangana na 97%. Ubuyobozi buvuga ko ubu ubwitabire bwageze kuri 98%.

Intara y’Iburengerazubaabana

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.