
U Rwanda na Ukraine byakuyeho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi
U Rwanda na Ukraine byashyize umukono ku masezerano akuraho viza ku bantu bafite pasiporo za dipolomasi, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abayobozi no kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Ukraine, Andrii Sybiha.
Abaminisitiri bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye Inama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Muri iyo nama, baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Ukraine ndetse n’uburyo wakomeza gutezwa imbere, cyane cyane mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.
U Rwanda na Ukraine bifitanye umubano wa dipolomasi kuva ku wa 8 Nzeri 1993. Mu myaka ya vuba, uwo mubano waragutse, ugera no mu nzego zirimo ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, dipolomasi n’ubufatanye mu miryango mpuzamahanga.
Muri Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine wariho icyo gihe, Dmytro Kuleba, yagiriye uruzinduko rwa mbere rw’akazi mu Rwanda.
Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga.
Muri Mata 2024, Ukraine yafunguye Ambasade yayo i Kigali, ibintu byafashwe nk’intambwe yo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
INDI NKURU WASOMA : Amashanyarazi ageze kuri 88% mu Rwanda
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Ukraine byagiranye ibiganiro bya mbere bya politiki hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, aho hasuzumwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu bukungu no mu zindi nzego zihuriweho.
Muri Mata 2026, Nduhungirehe na Sybiha bongeye guhura baganira ku gukomeza umubano, ubufatanye mu miryango mpuzamahanga no kwagura ibikorwa by’ubukungu.

Ibitekerezo