
Amashanyarazi ageze kuri 88% mu Rwanda
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, yatangaje ko amashanyarazi amaze kugera ku kigero cya 88% mu Rwanda, mu gihe utugari 25 mu tugari 2,148 tugize igihugu ari two tutaragerwamo n’amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari.
Ibi Minisitiri Murwanashyaka yabigaragarije Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, ubwo yasobanuraga aho gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage igeze.
Yavuze ko 12% by’abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi na byo biteganyijwe ko bizaba byagezweho bitarenze mu 2029, nk’uko biri mu ntego za Guverinoma.
Gusa abasenateri bagaragaje ko kuba amashanyarazi yarageze mu kagari bidahita bivuga ko abaturage bose baho bayafite. Hari aho usanga ageze ku biro by’akagari gusa, mu gihe abaturage bategereje igihe kirekire.
Senateri Mureshyankwano yavuze ko hari abaturage bo mu bice by’icyaro basuye basanze barashyiriwe amapoto, ariko imyaka ikagera kuri itatu batarashyirirwaho insinga.
Ati: “Twasanze ubukererwe bushobora kuva ku mezi atatu bukagera ku myaka itatu.”
Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko imwe mu mpamvu zateje ubwo bukererwe ari ihindagurika ry’ibiciro by’ibikoresho ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane insinga.
Ati: “Ibiciro by’insinga byikubye kabiri, bituma abari bahawe imirimo yo kuzizana basaba ko amasezerano ahindurwa.”
INDI NKURU WASOMA : Polisi yafashe 23 basengera abarwayi mu rugo
Abasenateri banagaragaje ikibazo cy’abaturage batuye ahantu hafatwa nk’ahateje ibyago, aho ibikorwa remezo bitagerayo.
Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko Guverinoma izafatanya n’inzego bireba gusuzuma aho abo baturage batuye, kugira ngo harebwe niba kuhaba nta kibazo.


Ibitekerezo