
Polisi yafashe 23 basengera abarwayi mu rugo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu bakora ibikorwa by’ubutekamutwe bitwikiriye amasengesho, aho bajyana abarwayi mu ngo bakababwira ko bashobora kubasengera bagakira, bamwe bakahamara igihe kirekire imiryango yabo igasigara mu bukene.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko abo biyita abanyamasengesho bashyira imbere amafaranga, bikagira ingaruka ku barwayi n’imiryango yabo.
Mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, Polisi yafashe abantu 23 bari mu rugo bajyanywemo ngo basengerwe kugira ngo bakire indwara. Abari barwaye bajyanwe kwa muganga, abandi basubizwa mu ngo zabo, mu gihe uwabasengeraga n’umugore we bafashwe bagafungwa.
CIP Gahonzire yavuze ko hari n’abandi 20 Polisi yasanze mu rugo mu Murenge wa Kimironko, mu Kagari ka Nyagatovu, bari bajyanywe gusengerwa. Uwasengeraga umurwayi umwe yasabaga buri muntu amafaranga y’ibihumbi 10 Frw, akaza no gusaba andi uko iminsi ishira.
No mu Murenge wa Nyamirambo, mu Miduha, hafatiwe abantu 15 bari bajyanywe gusengerwa. Polisi yavuze ko abenshi muri aba bantu baba muri izo ngo igihe kirekire, bamwe bakavuga ko batemererwa gusohoka.
CIP Gahonzire ati: “Icyo bahurizaho bose ni uko usanga baba bahamaze igihe kinini cyane, kandi bose bakavuga ko iyo bageze aho hantu batabemerera gusohoka, basa nk’abafunze.”
INDI NKURU WASOMA : Muhoozi Kainerugaba yamaganye ibitero bya Houthi kuri Saudi Arabia
Yavuze ko hari abamaze umwaka muri izo ngo, ndetse bamwe bakagurisha imitungo kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura serivisi zo gusengerwa.
Polisi yasabye abantu bafite uburwayi kujya kwa muganga aho gutakaza umutungo wabo ku bantu babizeza gukira binyuze mu masengesho.

Ibitekerezo