
Muhoozi Kainerugaba yamaganye ibitero bya Houthi kuri Saudi Arabia
Umugaba w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye Saudi Arabia, yamagana ibitero by’umutwe w'aba -Houthi kandi asaba ko imirwano ihagarara.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko Uganda ihangayikishijwe n’ibitero byibasiye Ubwami bwa Saudi Arabia, asaba impande zishyamiranye kugabanya umwuka w’amakimbirane.
Yagize ati: “Tugaragaza ko dushyigikiye abavandimwe bacu bo mu Bwami bwa Saudi Arabia. Twamaganye ibitero byose biheruka byagabwe na Houthi kuri Saudi Arabia. Turasaba ko imirwano ihagarara ako kanya.”
Yakomeje agira ati: “Uganda irasaba ko iyi ntambara igabanywamo umwuka w’ubushyamirane. Ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa Saudi Arabia bigomba kubahirizwa.”
Ibitero byibasiye Saudi Arabia
Ubutumwa bwa Muhoozi bwaje mu gihe amakimbirane hagati ya Saudi Arabia n’umutwe wa Houthi wo muri Yemen akomeje kwiyongera.
Ku wa Gatandatu, Saudi Arabia yatangaje ko yarashe ikarasa hasi igisasu cya misile cyari cyerekejwe mu murwa mukuru Riyadh. Ubuyobozi bwa gisirikare kandi bwatangaje ko bwaburijemo ibitero byashakaga kwibasira imijyi ya Baish, Taif, Farasan na Yanbu.
INDI NKURU WASOMA :Umunyarwanda yasezerewe mu gisirikare cya Amerika nyuma y’imyaka 26
Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na wo wamaganye ibitero bya Houthi byibasiye abasivili n’ibikorwaremezo by’ubukungu muri Saudi Arabia, ushimangira ko inzira y’ubwikorezi bwo mu nyanja ya Bab el-Mandeb igomba kubahirizwa.
Umuryango w’Abibumbye usaba kubahiriza ubwikorezi bwo mu nyanja
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we yamaganye ibitero bya Houthi byibasiye ibikorwa remezo n’ahatuye abasivili muri Saudi Arabia.
Yagaragaje ko ari ngombwa kurinda ubwisanzure bw’ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura no mu Nyanja ya Bab el-Mandeb, ahanyura ubwikorezi mpuzamahanga.
Amagambo ya Muhoozi ashyigikira umuhamagaro wo guhagarika imirwano no kubahiriza ubusugire bwa Saudi Arabia, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gusaba ko amakimbirane akemurwa mu buryo bw’amahoro.

Ibitekerezo