
Abanyeshuri 7,188 bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri 7,188 barimo gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gukopera ibizamini bya Leta.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko hari ibimenyetso byatumye hakekwa ko bamwe muri abo banyeshuri bakopeye, birimo kuba hari ibyumba by’ibizamini byagaragayemo abanyeshuri basubije ibibazo bimwe mu buryo bumwe.
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko uburyo abanyeshuri bicazwamo mu bizamini bugamije gukumira gukopera, kuko basanzwe bicazwa baturutse mu bigo bitandukanye.
Gusa ngo nubwo bikorwa gutyo, hari aho basanze abanyeshuri bari mu cyumba kimwe barasubije ibibazo bimwe mu buryo buhuje cyane.
Ati: “Ibi bigaragaza ko harimo ukuboko kw’abarenze abana.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko umunyeshuri uzagaragara ko yarakopiye azahabwa amanota ya zero muri icyo kizamini.
Nubwo hari ibyumba by’ibizamini byagaragayemo abanyeshuri benshi bakekwaho gukopera, Minisitiri Nsengimana yavuze ko nta kigo cyakoreweho ibizamini cyagaragaye ko cyakopiye ku rwego rw’ikigo cyose.
Iperereza kandi ntirigarukira ku banyeshuri gusa. Minisitiri yavuze ko mu gihe bizagaragara ko hari abarimu cyangwa abandi bakozi bashinzwe uburezi bagize uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera, ikibazo cyabo kizaba kitakiri icy’uburezi gusa, ahubwo kikazashyikirizwa inzego z’amategeko.
Ati: “Iki ni icyaha kitari mu rwego rw’uburezi, abo bizagaragaraho bazahanwa n’amategeko.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko inzego bireba zikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo igenzura ry’amanota n’iperereza birangire vuba.
INDI NKURU WASOMA : Umwana w’imyaka 16 yatawe muri yombi nyuma yo gukubita mugenzi we agapfa
Yavuze ko intego ari uko amanota y’ibizamini bya Leta azaba yamaze gusohoka bitarenze ku wa Mbere, kugira ngo abanyeshuri bakekwaho gukopera bamenye imyanzuro yafashwe kuri bo.
Ibi kandi bizafasha abanyeshuri bazasubira ku ishuri kubona umwanya uhagije wo gutegura umwaka mushya w’amashuri, mu gihe abazagira ibihano bitewe n’ibyaha byagaragajwe na bo bazaba bamenye aho bahagaze.

Ibitekerezo