
Bugesera: Umwana w’imyaka 16 yatawe muri yombi nyuma yo gukubita mugenzi we agapfa
Umwana w’imyaka 16 wo mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita inkoni umusore w’imyaka 18 ubwo bakinanaga umupira w’amaguru, bikamuviramo urupfu.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyugaro, mu Murenge wa Ntarama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko aba basore bari bari gukina umupira w’amaguru na bagenzi babo ahantu hari umurima.
Yavuze ko ikipe y’umwana w’imyaka 16 yaje kuva mu kibuga, ariko ashaka gusubiramo bagenzi be baramwangira. Ibi byakurikiwe no gushwana hagati ye n’abandi bakinnyi, cyane cyane umusore w’imyaka 18.
SSP Twizeyimana yavuze ko nyuma y’umukino bombi bakomeje guterana amagambo hanze y’ikibuga, kugeza ubwo batangiye kurwana.
Ati: “Uwo musore w’imyaka 16 yari afite inkoni ayikubita mugenzi we mu musaya ahita atangira kuvirirana. Bakomeje kwiruka barwana bagera ahantu hari abaturage barabakiza.”
Nyuma yaho, nyina w’umusore w’imyaka 18 yafashe umuhungu we amujyana mu rugo rw’uwamukomerekeje kugira ngo bamufashe kumuvuza.
Polisi yavuze ko bakigerayo uwo musore yahise agwa hasi. Abaturage bahamagaye Imbangukiragutabara, ariko abaganga basanze yamaze gushiramo umwuka.
Nyuma y’iki gikorwa, umwana w’imyaka 16 wari wakubise mugenzi we inkoni yahise ajya kwihisha kwa nyirarume.
SSP Twizeyimana yavuze ko Polisi yamumenyeho amakuru nyuma yo guhamagara nyina ashaka kumenya uko ikibazo cyagenze. Polisi yahise ijya aho yari ari iramuta muri yombi.
INDI NKURU WASOMA : Ese koko Kate Bashabe yaba yivumbuye muri Gen-Z Comedy?
Kugeza ubu, uyu mwana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe umurambo w’umusore wapfuye wajyanywe ku Bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Polisi ikomeje gukurikirana iby’uru rubanza kugira ngo hamenyekane neza uko amakimbirane yatangiye n’ibyayakurikiye.

Ibitekerezo