
Abasenyewe n’ibiza muri Karongi barasaba kubakirwa ahatekanye
Abaturage bo mu Karere ka Karongi batuye ahashobora guteza ibyago cyangwa abasenyewe n’ibiza batarubakirwa, barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amacumbi ari ahantu hatabangamira ubuzima bwabo.
Karongi ni akarere k’imisozi ihanamye, ahanini iri ku ruhererekane rw’imisozi ya Congo-Nil. Ubutaka bw’igishonyi bwaho bushobora kurekura amazi bwinjiye, bikongera ibyago by’ibiza.
Nyirahabimana Florence wo mu Murenge wa Bwishyura, wasenyewe n’ibiza byo ku wa 3 Gicurasi 2023, avuga ko kugeza ubu atarubakirwa kandi ko afite impungenge z’imvura y’umuhindo wa 2026.
Ati: “Abandi bose batomboye amazu njye naribuze ku rutonde, kandi nanjye aho ndi ndakodesha. Aho twari dutuye nta muntu wemerewe kuhasubira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko abahuye n’ibiza bose atari ko bazubakirwa, ariko ko hari imiryango iri ku rutonde akarere gateganya gufasha.
Ati: “Dufite imiryango 500 yahuye n’ibiza tutarubakira.”
INDI NKURU WASOMA : Yvanny Mpano n’abandi batandatu bategetswe gufungwa iminsi 30
Meya Muzungu yavuze ko akarere gafite site yimuriraho ingo 292 zituye ahantu hashobora guteza ibyago mu gihe cy’imvura, nyuma y’imvura zigashobora gusubira mu mazu yazo.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, akarere kavuze ko kabakiye abasenyewe n’ibiza 399, mu gihe abandi 500 bagitegereje ubufasha.
Ibiza byibasiye u Rwanda muri Gicurasi 2023 byahitanye abantu barenga 130, barimo 17 bo mu Karere ka Karongi.

Ibitekerezo