Amamaza hano
Yvanny Mpano n’abandi batandatu bategetswe gufungwa iminsi 30
Imyidagaduro

Yvanny Mpano n’abandi batandatu bategetswe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano n’abandi bantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge rikomeje.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min10
Dukurikire

Abandi baregwa ni Niyodusenga Regis, Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand na Iradukunda Robert.

Dosiye yabo yatangiye gukurikiranwa ku wa 19 Kanama 2026, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahabwaga amakuru ko hari abantu bacuruza héroïne, izwi cyane nka ‘Mugo’.

Amamaza hano

Polisi yahise itangira iperereza, iza gufata umumotari Niyodusenga Regis, ushinjwa gutwara ibiyobyabwenge abishyiriye ababikoresha. Yafatanwe udupfunyika 12 twa ‘Mugo’.

Ubushinjacyaha buvuga ko utwo dupfunyika twari tugenewe Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand, Yvanny Mpano na Iradukunda Robert.

INDI NKURU WASOMA : hafashwe abantu umunani bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu iburanisha ryabaye ku wa 8 Nzeri, Niyodusenga yahakanye ko yari azi ibyo atwaraga, avuga ko yakoraga ibyo abakiliya bamutumaga gusa.

Abandi baregwa bagaragajwe nk’abakoresha ‘Mugo’, nyuma y’uko ibipimo by’iki kiyobyabwenge bigaragaye mu mibiri yabo.

Mugisha Eddy yasanzwemo 6597 ng/ml, mu gihe Murenzi Armand we yasanzwemo 2232 ng/ml. Yvanny Mpano yasanzwemo 793 ng/ml, Kabayiza Eric 518 ng/ml, naho Iradukunda Robert asanzwemo 353 ng/ml.

Kanyabugande Nuru yemeye ko amaze imyaka itatu akoresha ‘Mugo’. Yabwiye urukiko ko yari amaze kuyigura amafaranga 7,500 Frw, ategereje ko Niyodusenga ayimugezaho i Rwamagana.

Aba baregwa bavuze ko Niyodusenga ari we wabagemuriraga ‘Mugo’, ariko bakavuga ko bayiguraga ku muntu bita Amani. Bavuze ko nta n’umwe muri bo uzi Amani, uretse Niyodusenga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bishoboka ko Niyodusenga yaba ari we ukoresha iryo zina, kuko atabashije kugaragaza uwo avuga ko yamuhaga ibyo bicuruzwa.

Yvanny MpanoKicukiro

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.