Amamaza hano
Gasabo : hafashwe abantu umunani bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge
AmakuruRwanda

Gasabo : hafashwe abantu umunani bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu umunani bo mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min10
Dukurikire

Aba bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nkusi, Umudugudu wa Kajevuba, ahazwi nka “Congo”, bavuga ko muri ako gace hacururizwaga ibigage, urwagwa, inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge.

Ku wa 13 Nzeri 2026, Polisi ya Jali, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yakoze umukwabo wo gufata abakekwaho ibyo bikorwa. Ku ikubitiro hafashwe abantu batandatu, mu gihe abandi babiri bari mu bantu bashakishwa.

Amamaza hano

Hafashwe ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi

Mu bafashwe harimo Hakizimana Patrice w’imyaka 34, wafatanwe ibiro bibiri by’urumogi, litiro 100 z’urwagwa rutujuje ubuziranenge na litiro 7.5 za kanyanga. Polisi yavuze ko uyu mugabo uzwi nka Kinyori yari asanzwe akorera ibyo bikorwa mu Karere ka Rulindo, ariko nyuma yo kumenya ko ashakishwa akabimurira i Jali.

Senzoga Damascene w’imyaka 56 we yafatanwe litiro 120 z’ikigage, litiro 60 z’urwagwa, imisemburo irimo amakarito atatu ya Pakimaya, atatu ya Levire na Sukariguru. Yanagaragaweho inzoga zitemewe zaciwe ku isoko ndetse n’amashashi atemewe.

Abandi bafashwe ni Ishimwe Fabrice w’imyaka 21, wafatanwe litiro 600 z’ikigage yakoraga akanacuruza atabifitiye uruhushya, na Uwimana Emmanuel w’imyaka 27, wafatanwe litiro 620 z’ikigage yakoreraga akanacururiza mu kabari ke.

INDI NKURU WASOMA : Byemejwe ko VAR yakoze ikosa ku gitego cya Haaland cyatsinze Manchester United

Polisi yavuze ko Nikuze Cesaria w’imyaka 60 yari yafatanwe litiro 60 z’ikigage na litiro 15 z’urwagwa, ariko agahita acika. Ishimwe Samuel w’imyaka 16 na we yatorotse inzego z’umutekano, nyuma yo gusanganwa litiro 235 z’ikigage n’ibindi bikoresho.

Polisi yashimiye abaturage

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije mu gufata abakekwaho ibi bikorwa.

Yaburiye abakomeje gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, avuga ko ibyo bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Polisi kandi ikomeje ibikorwa byo gushakisha abatorotse, mu gihe abamaze gufatwa bakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

PolisiGasabo

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.