Amamaza hano
Byemejwe ko VAR yakoze ikosa ku gitego cya Haaland cyatsinze Manchester United
SiporoUburayi

Byemejwe ko VAR yakoze ikosa ku gitego cya Haaland cyatsinze Manchester United

Urwego rushinzwe abasifuzi muri Premier League, Pro Ref, rwemeye ko habaye “ikosa mu gufata umwanzuro” mu gutanga igitego cya Erling Haaland cyahesheje Manchester City intsinzi kuri Manchester United, mu mukino waranzwe n’impaka ku byemezo by’abasifuzi.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min0
Dukurikire

Haaland yatsinze iki gitego ku munota wa 60, ashyira mu rushundura umupira wari uhinduwe na Josko Gvardiol.

Umusifuzi yari yabanje kugitesha agaciro kubera ko Haaland yari yagaragaye nkuwari waraririye, ariko VAR iza kugenzura ibyabaye, igisubizaho kuko Patrick Dorgu ari we wari watumye Haaland ataba kuri uwo mwanya.

Amamaza hano

Gusa impaka nyamukuru zari kuri Enzo Fernandez wa Manchester United, wari uri inyuma y’abasifuzi mu gihe yageragezaga gukinisha umutwe umupira, nubwo atawukozeho.

Pro Ref yavuze ko kuba Fernandez atakoze ku mupira byatumye ikibazo cyo kuba yarabangamiye umukino gifatwa nk’igisobanuro gishobora kujyaho impaka. Icyakora, yavuze ko VAR itabonye neza ingaruka z’umwanya Fernandez yari arimo, bityo yari ikwiye gusaba umusifuzi kureba amashusho kuri écran yo ku kibuga

INDI NKURU WASOMA : Abantu batanu bafunzwe bakekwaho kwica Mucoma

Iri huriro ryasobanuye ko ryavuganye na Manchester United kugira ngo ryemere iryo kosa, ndetse ko hagiye gukorwa isuzuma ry’icyabaye.

Myugariro Lisandro Martinez yavuze ko icyemezo cyari “akarengane”, mu gihe umutoza Michael Carrick yavuze ko atacyumva, cyane ko VAR yari ifite inshingano zo gusuzuma neza ibyabaye.

Iki gitego cyaje nyuma y’uko Manchester City yari yasigaye ari abakinnyi 10. Phil Foden yari yeretswe ikarita itukura ku munota wa 23 nyuma yo gukubita Bruno Fernandes ubwo yari aryamye hasi. Nubwo amashusho yagaragaje ko Fernandes yari yabanje gukandagira cyangwa gukubita Foden, VAR yemeje icyemezo cy’umusifuzi cyo kumwereka umutuku.

premier-leagueVAR

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.