Amamaza hano
Nyanza: Abantu batanu bafunzwe bakekwaho kwica Mucoma
AmakuruRwanda

Nyanza: Abantu batanu bafunzwe bakekwaho kwica Mucoma

Abantu batanu bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo wari usanzwe yotsa inyama, uzwi nka ‘Mucoma’, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2170
Dukurikire

Umurambo w’uyu mugabo witwa Rwamuningi Placide, wari ufite imyaka igera kuri 36, wabonetse mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2026, ku muhanda wo mu Mudugudu wa Rugari A, Akagari ka Kibinja, mu Murenge wa Busasamana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye abwiwe n’abanyerondo.

Amamaza hano

Ati: “Tukibimenya, twabimenyesheje RIB, hakaba hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu mu gihe iperereza rikomeje.”

Amakuru avuga ko Rwamuningi yaherukaga kuboneka iwe mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2026. Mu bantu batawe muri yombi harimo na nyir’akabari uyu mugabo yajyaga yotserezamo inyama.

Rwamuningi yari asanzwe atuye mu Kagari ka Gahondo, mu Murenge wa Busasamana, aho yari azwi nk’umuntu ukora umwuga wo kwotsa inyama.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana bwasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane igihe babonye ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Bwibukije kandi abaturage ko amakimbirane adakwiye gukemurwa hifashishijwe urugomo, ahubwo ko ufite ikibazo n’undi akwiye kugana inzego z’ubuyobozi kugira ngo zimufashe kugikemura mu buryo bw’amahoro.

INDI NKURU WASOMA : Bajyanywe kwa muganga ikubagaho nyuma yo kunywa ubushera

Abakekwa bafunzwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa Rwamuningi n’uruhare buri umwe yaba yaragize muri iki cyaha.

Itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe n’icyaha cyo kwica undi abigambiriye ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

NyanzaUbwicanyi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.