
Abashinzwe umutekano bambaye impuzankano bakumiriwe mu rubanza rurimo umwana
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yashyize hanze amabwiriza agenga imanza zirimo abana, akabamo ingingo zitegeka ko umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka batazajya bambara imyambaro y’umwuga mu gihe cy’iburanisha, naho abashinzwe umutekano bambaye impuzankano y’akazi bakaba batazajya bagaragara muri izo manza, uretse igihe bibaye ngombwa ku mpamvu z’umutekano.
Ni amabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 1 Ukwakira 2026, agaciro kayo kakazahera ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Ingingo ya mbere y’aya mabwiriza isobanura ko aya mabwiriza agamije gutuma hatangwa ubutabera bubereye umwana, bwihuse kandi bwita ku nyungu z’umwana.
Isobanura ko kandi by’umwihariko, aya mabwiriza agamije gushyiraho uburyo bwo: gufata ibyemezo, bibaye ngombwa, bigamije kurengera umwana, kumugoragoza no kumushyira kuri gahunda y’igororamuco; gutega amatwi umwana, ababyeyi be cyangwa abamurera, n’undi muntu wese ushobora kugira uruhare rufatika mu guca urubanza no kubahiriza imiburanishirize ibereye umwana, imurinda gukangarana, gukozwa isoni, guhungabana no guteshwa agaciro, kandi ikubahiriza agaciro ke, ubuzima bwe bwite n’uburenganzira bwe.
INDI NKURU WASOMA : umutekano muke watumye amashuri 500 afunga
Urubanza rurimo umwana rwahawe umwihariko
Ingingo ya Gatanu y’amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana ivuga umwihariko mu rubanza rurimo umwana isobanura ko aho bishoboka, inkiko zishyiraho iminsi yihariye n’abacamanza bihariye baburanisha imanza zirimo umwana.
Imanza zirimo abana zigomba kwitabwaho mbere, mu kuzikurikirana, kuziburanisha no kuzifataho ibyemezo.

Ibitekerezo