
U Bufaransa : umutekano muke watumye amashuri 500 afunga
Leta y’u Bufaransa yatangaje ko amashuri yisumbuye agera kuri 500 ashobora gufungwa by’agateganyo cyangwa amasomo akagabanywa kuri uyu wa Mbere, kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri yakajije umurego mu minsi ishize.
Minisitiri w’Uburezi, Édouard Geffray, yavuze ko amashuri ari hagati ya 400 na 500 azahagarika amasomo yose cyangwa igice cyayo, kuko umutekano w’abanyeshuri n’abakozi utizewe.
Yatangaje kandi ko amashuri 24 amaze gutwikwa cyangwa kwangizwa kuva imyigaragambyo yatangira mu cyumweru gishize.
Iyi myigaragambyo yatangiriye i Paris, nyuma ikwira mu yindi mijyi irimo Montpellier, Nantes na Marseille. Abanyeshuri baramagana ibibazo birimo ubucucike mu mashuri, kubura abarimu ndetse n’inyubako zishaje.
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera, Gérald Darmanin, yavuze ko amashuri 735 yari amaze kugira ibibazo bifitanye isano n’imyigaragambyo y’urugomo.
Geffray yavuze ko abakozi 78 bo mu rwego rw’uburezi bamaze gukomereka, avuga ko ari umubare utari usanzwe ugaragara muri ubwo buryo.
INDI NKURU WASOMA : Tanzania mu biganiro na FC Barcelona byo gusimbura DRC
Kuva imyigaragambyo yatangira, abantu barenga 5,000 bamaze gutabwa muri yombi, hafi 85% muri bo bakaba ari abana, nk’uko AFP ibitangaza. Ku wa Gatanu honyine hafashwe abantu 1,747.
Abategura imyigaragambyo bavuze ko bazakomeza imyigaragambyo ku wa Kabiri, basaba Guverinoma gufata ingamba zifatika zo gukemura ibibazo by’abanyeshuri n’abakozi b’amashuri.

Ibitekerezo