Amamaza hano
Abaturage ba Nkombo bahawe ubwato bushya bufite agaciro ka hafi miliyoni 500 Frw
AmakuruRwanda

Abaturage ba Nkombo bahawe ubwato bushya bufite agaciro ka hafi miliyoni 500 Frw

Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo, mu Karere ka Rusizi, bahawe ubwato bushya bugezweho buzabafasha mu ngendo no gutwara imizigo, mu gihe bari bamaze igihe bahura n’ibibazo by’ubwikorezi ku kiyaga cya Kivu.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min1850
Dukurikire

Ubu bwato bwashyikirijwe abaturage ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026. Bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 51 bicaye neza n’imizigo igera kuri toni eshanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko agaciro k’ubu bwato kari hafi miliyoni 500 Frw.

Amamaza hano

Yasobanuye ko bwitezweho gukemura ibibazo abaturage bahuraga na byo mu ngendo, cyane cyane mu bihe by’imvura.

Ati: “Uyu munsi twashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo ubwato bahawe n’Umukuru w’Igihugu. Ni ubwato buje kubafasha gukemura ikibazo cyo kuba bambukaga bigoranye. Ubu n’iyo imvura yaba igwa cyangwa izuba riva bazajya bagenda kuko burasakaye bumeze neza.”

Ibiciro by’ingendo bigiye kugabanuka

Habimana yavuze ko ubwato bwakozwe ku isoko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kandi ko serivisi zabwo zizajya zitangwa ku giciro kidahenze.

Yatangaje ko amafaranga abaturage basanzwe bishyura mu rugendo bajya mu Mujyi wa Kamembe yagabanutseho 500 Frw, bikaba biteganyijwe ko bizaborohereza ingendo n’ubuhahirane.

Yasabye abaturage gufata neza ubwato n’ibindi bikorwa remezo bagezwaho.

Ati: “Icyo dusaba aba baturage ni uko barinda umutekano w’ibyagezweho, harimo ubu bwato ndetse n’ibindi bazagezwaho.”

Ubwato bushya busimbuye ubwakoreshwaga

Umwe mu baturage ba Nkombo yavuze ko mbere bakoreshaga ubwato bw’ibiti, bwabagoraga cyane mu gihe cy’imvura.

Ati: “Ntabwo byari byoroshye kuko twakoreshaga ubwato bwari bukozwe mu biti. Iyo twageraga mu bihe by’imvura, abacuruzi bajyaga kurangura ibicuruzwa byabo bikanyagirwa cyangwa ntibabone uko babyambutsa babizana aha ku kirwa. Ubu bwato rero buje ari igisubizo.”

INDI NKURU WASOMA : Visi Meya Uwamariya yatanze urutonde rw’ibintu avuga ko byakoma mu nkokora iterambere ry’igihugu

Abaturage ba Nkombo bari barahawe ubundi bwato bugezweho mu Ukwakira 2020. Bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 n’imizigo ya toni eshatu.

Nyuma yaje kugira ibibazo, irahagarara, bituma hategurwa umushinga wo gukora ubundi bwato bushya.

Biteganyijwe ko ubwato bushya buzafasha Abanyenkombo gukora ingendo mu buryo bwizewe, guteza imbere ubucuruzi no koroshya kugeza ibicuruzwa ku kirwa.

NkomboUbwato

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.