
Visi Meya Uwamariya yatanze urutonde rw’ibintu avuga ko byakoma mu nkokora iterambere ry’igihugu
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ka Nyamagabe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamariya Agnes, yasabye abayobozi bazatorwa mu nzego z’ibanze gukomeza kurwanya ingeso n’imikorere bishobora gusubiza inyuma iterambere ry’igihugu.
Uwamariya yabivuze ubwo hatangwaga raporo y’ibyagezweho muri manda y’inzego z’ibanze ya 2021-2026, nyuma y’imyaka itanu amaze muri izi nshingano.
Nyamagabe ni kamwe mu turere twagize amanota meza mu mihigo y’imyaka ishize, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 kari ku mwanya wa mbere n’amanota 78,6%.
Nubwo yagaragaje ibyagezweho, Uwamariya yavuze ko hari imikorere ikwiye kurandurwa kuko ishobora gusenya ibyagezweho mu gihe gito.
Yavuze ko iterambere ridashobora kuramba hatabayeho kubaka umuturage ushoboye kandi ufite ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Ati: “Twakora byinshi byiza ariko tudafite umuturage wubakitse byose byasenyuka mu isegonda rimwe. Iki kintu ndagira ngo nkigarukeho kuko umuturage wubatse ntabwo yakubakwa gusa n’abayobozi, abajyanama ahubwo bisaba ko twubakana twese.”
Uwamariya kandi yavuze ko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ari intambwe nziza, ariko asaba abayobozi kutirengagiza ibibazo babona ko bishobora kugira ingaruka ku baturage.
Ati: “Ikintu cyose kigize icyo gitwaye twakabaye tugifatirana hakiri kare tukacyamagana, tukakirwanya kuko tuba tubona ejo, ejobundi cyasenya igihugu cyacu.”
Yagarutse ku ngeso zishobora kubangamira iterambere
Uwamariya yavuze ko mu myaka itanu amaze mu Nama Njyanama y’Akarere yagiye abona imikorere itari myiza mu baturage no mu buyobozi, asaba abazabasimbura kuyirinda.
Mu byo yavuze harimo ubunebwe, ubusinzi, ubujura, ubusambanyi, gukorera ku jisho, kurangara, kwikanyiza, icyenewabo, amabwire, kubeshya, gutekinika, amatiku no kudashirika ubute.
INDI NKURU WASOMA :Minisitiri Utumatwishima yanenze abahanzi batitabira inguzanyo zo kwiteza imbere
Yongeyeho ko hari n’ibindi birimo gutinya ikoranabuhanga, gutinya ibishya, kudafata imyanzuro, gutinya kubazwa inshingano, kudategura no kurebera ibibazo aho kubikemura.
Ati: “Ibyo byose nubwo turi abayobozi ushobora gusanga ibi bintu bitubera imungu za hato na hato. Rero abazadukorera mu ngata ibi byose mvuze n’ibindi ntavuze mujye muharanira ko bitakataza cyangwa se ngo bikomeze kwandiza iterambere ry’igihugu.”
Yatanze urugero rw’amakimbirane ashobora guturuka ku bantu bake mu kigo cy’ishuri, ariko akagera ku kigo cyose bikagira ingaruka ku mikorere n’umusaruro wacyo.

Ibitekerezo