
Minisitiri Utumatwishima yanenze abahanzi batitabira inguzanyo zo kwiteza imbere
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda bagifite imbogamizi yo kutitabira serivisi z’imari zashyizweho kugira ngo zibafashe guteza imbere ibikorwa byabo.
Ibi yabigarutseho ku wa 15 Nzeri 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwikorera rwo mu cyaro ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye na Caritas Rwanda.
Muri Mata 2026, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yatangije ikigega gifasha urubyiruko n’abahanzi kubona serivisi z’imari ku buryo bworohereje.
Muri iyi gahunda, usaba inguzanyo asabwa ingwate ifite agaciro kangana na 10% by’amafaranga ashaka, mu gihe inyungu ku nguzanyo ari 9%.
Iyi gahunda yakurikiye iyiswe ‘BKreative’, yatangijwe na Banki ya Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aho abahanzi bashobora kubona inguzanyo igera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda nta ngwate isanzwe batanze.
INDI NKURU WASOMA : hafashwe abantu umunani bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nubwo izi gahunda zihari, abahanzi benshi batitabira ibigo by’imari.
Ati: “Umuhanzi ajya muri banki akerekana umushinga we [...] ariko banki ikamubaza iti: ‘Twereke ukuntu winjizaga nibura tugire igitekerezo cy’uwo uri we mu rwego rujyanye n’imari’, bigatuma benshi babivamo.”
Yavuze kandi ko hari abakozi b’ibigo by’imari badasobanukiwe umwihariko w’imishinga y’ubuhanzi.

Ibitekerezo