
Abaturage bo mu cyanya cy’inganda cya Rutaraka basaba kwimurwa
Bamwe mu baturage batuye mu cyanya cy’inganda cya Rutaraka, mu Murenge wa Nyagatare, barasaba ubuyobozi kubafasha kwimukira ahandi, bavuga ko ibikorwa by’inganda bibangamira imibereho yabo kandi bikababuza gukoresha ubutaka bwabo uko babyifuza.
Aba baturage bavuga ko kubona uruhushya rwo kubaka cyangwa kuvugurura amazu bigoye, ndetse no kugurisha ubutaka bwabo bikaba ingorabahizi kubera ko ako gace kagenewe ibikorwa by’inganda.
Niyonagira Jean Paul, umwe muri bo, avuga ko ibyo bibabuza gutera imbere.
Ati: “Dufite ibibanza ariko ntidushobora kugira icyo tubikoraho. Ntabwo twemerewe kubaka cyangwa kuvugurura inzu, kandi iyo ushaka kugurisha ubutaka na bwo biragorana kubona ubugura. Turifuza ko batwimura tukajya aho dushobora kubyaza umusaruro ubutaka bwacu.”
Tumwibaze Rachel avuga ko abana babo bagorwa no kugera ku mashuri kubera ko ari kure, mu gihe kubaka ibikorwaremezo bishya muri ako gace bitaborohera.
Abaturage kandi bagaragaza ko urusaku n’umwuka bituruka mu nganda bibabangamira. Bizumuremyi John na we avuga ko amazi aturuka mu gice cy’inganda yangije ibikorwa by’abaturage, birimo umusarane w’umuturanyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko abaturage batabujijwe burundu kuvugurura amazu yabo, ahubwo ko bagomba kubisabira uburenganzira.
Ati: “Umuntu ufite inzu yangiritse, iyo ashaka kuyivugurura arabigaragaza, akayivugurura.”
INDI NKURU WASOMA : Ukurikiranyweho ubwicanyi, yemera ko yariye umutima w’uwishwe
Ku bijyanye no kwimura abaturage ahagiye kubakwa inganda, yavuze ko ababa bagomba kwimurwa bahabwa ingurane ikwiye.
Icyanya cy’inganda cya Rutaraka gifite ubuso bwa hegitari 256. Kirimo inganda eshatu zikora, izindi zamaze kuzura n’izikiri kubakwa.

Ibitekerezo