Amamaza hano
Uganda : Ukurikiranyweho ubwicanyi, yemera ko yariye umutima w’uwishwe
AmakuruAfurika

Uganda : Ukurikiranyweho ubwicanyi, yemera ko yariye umutima w’uwishwe

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu mu bice bya Masaka, Wakiso na Sanga, nyuma yo kwemera ko yishe abantu, ndetse akavuga ko yariye umutima w’umwe muri bo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min610
Dukurikire

Uyu mugabo witwa Kamugisha Kulaishi, ukora ubucuruzi bwo kuguriza abantu amafaranga, atuye mu gace ka Kasala, muri Nyendo-Mukungwe, mu Karere ka Masaka.

Yafashwe ari kumwe n’undi mugabo ukekwaho ibikorwa by’ubupfumu, ukomoka mu Karere ka Kyotera, bivugwa ko ari we wamuhaye akazi ko gushaka ibice by’imibiri y’abantu byakoreshwa mu mihango y’ubupfumu.

Amamaza hano

Nk’uko ikinyamakuru ChimpReports cyabitangaje, iperereza ryatangiye ku wa 29 Nzeri 2026, nyuma y’uko mu gace ka Nyendo-Mukungwe habonetse ibisigazwa by’umubiri w’umuntu. Nyuma yaho, Polisi yabonye ibindi bisigazwa mu gace ka Kyanamukaka, isanga ari iby’umugore witwa Natukunda Jackline, wakomokaga i Lukaya.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Masaka, SP Kasirye Twaha, yavuze ko Kulaishi yemeye uruhare mu rupfu rwa Natukunda, anavuga ko yari yemerewe guhabwa miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda kugira ngo ashakire uwo mupfumu ibyo yari akeneye. Yari amaze guhabwa amashilingi 250.000.

Polisi yatangaje ko Kulaishi yanavuze ko yagize uruhare mu bundi bwicanyi bubiri bwabereye muri Nsangi, mu Karere ka Wakiso, no muri Sanga.

INDI NKURU WASOMA : Haringingo yavuze impamvu Eldinho ataragaragara mu mikino ya Rayon Sports

Mu byo yemeye harimo no kuvuga ko yariye umutima w’umwe mu bantu yishe, ibintu byateye benshi ubwoba.

Nyuma yo kumuta muri yombi, Polisi yasatse aho atuye, ihakura imyambaro n’ibindi bikoresho bikekwa ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibikorwa by’ubupfumu.

UgandaUbwicanyi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.