
Haringingo yavuze impamvu Eldinho ataragaragara mu mikino ya Rayon Sports
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko Elie Mokono uzwi nka Eldinho ataragaragara mu mikino y’iyi kipe kubera ibibazo bitarakemuka hagati ye n’ubuyobozi bwa Murera.
Ibi yabivuze nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona, Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0, ku wa 9 Ukwakira 2026.
Abanyamakuru bamubajije impamvu abakinnyi babiri iyi kipe iheruka kugura, myugariro Mohamed Ouattara na Eldinho ukina hagati mu kibuga, batari guhabwa umwanya mu mikino iheruka.
Haringingo yasobanuye ko Ouattara atarakoreshwa kubera umubare w’abanyamahanga ikipe yemerewe gukinisha, mu gihe kuri Eldinho hakiri ibibazo agomba kubanza gukemurana n’ubuyobozi.
Ati: “Kuri Ouattara, ni ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga kuko tuba tugomba kugira amahitamo bitewe n’icyo dukeneye mu mukino. Kuri Mokono, hari ibibazo bitarakemuka kuri we n’ubuyobozi, ariko ntekereza ko bizakemuka.”
Amakuru avuga ko Eldinho atariteguye gukinira Rayon Sports mu gihe atarahabwa ibyo yumvikanye n’iyi kipe igihe impande zombi zagiranaga amasezerano. Icyakora, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri ibyo bibazo.
Eldinho yari mu bakinnyi Rayon Sports yaguze mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe, ariko kutagaragara mu mikino yayo byatumye abafana bibaza impamvu atarakoreshwa.
INDI NKURU WASOMA : Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyimuwe
Ku rundi ruhande, Mohamed Ouattara na we aracyategereje amahirwe yo gukinira Murera, bitewe n’amahitamo umutoza agomba gukora mu bakinnyi b’abanyamahanga.
Rayon Sports imaze imikino itandatu idatsinda, irimo iyo yanganyijemo na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu mikino ibiri yayifashije gukomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup, imikino ya gicuti n’iyo muri Shampiyona.

Ibitekerezo