Amamaza hano
Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyimuwe
Imyidagaduro

Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyimuwe

Igitaramo cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi w’icyamamare mu muziki gakondo w’u Rwanda, Mariya Yohana, cyimuriwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kivanywe ku wa 24 Ukwakira 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min10
Dukurikire

Abategura iki gitaramo babwiye IGIHE dukesha aya makuru ko bahisemo guhindura itariki kugira ngo babone umwanya uhagije wo kugitegura neza, banazirikana ubusabe bw’inshuti z’uyu muhanzi n’abagize umuryango we baba hanze y’u Rwanda bifuzaga kuzacyitabira.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Glimpse Hotel, kikazitabirwa n’abantu bari hagati ya 300 na 350 bafite ubutumire.

Amamaza hano

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, Umuyobozi wa Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa ku bufatanye n’umuryango w’uyu muhanzi n’inshuti ze.

Yavuze ko intego ari uguhuriza hamwe abamukunda, bakamushimira uruhare yagize mu muziki no kumwereka ko bishimira ibihangano bye bimaze imyaka myinshi bikunzwe.

Ati: “Dushaka ko abakunda uyu mubyeyi bose twazahurira muri iki gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi, tukamuririmbira, tukamuha impano, tugasabana.”

INDI NKURU WASOMA : CHUK yabaze uwari umaze imyaka 16 afite ikibyimba kinini mu mugongo

Abategura iki gitaramo bavuga ko kwimura itariki bizanaha Mariya Yohana umwanya wo gutegura ibihangano bishya azaririmbira abakunzi be kuri uwo munsi.

Mariya Yohana, amazina ye bwite akaba ari Mukankuranga Marie Jeanne, amaze imyaka irenga 40 mu muziki. Ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda.

Mariya Yohana,umuziki gakondo

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.