
CHUK yabaze uwari umaze imyaka 16 afite ikibyimba kinini mu mugongo
Bayiringire Eric, umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Ruhango, yabazwe ikibyimba kinini yari amaze imyaka 16 afite mu mugongo, ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga mbere yo gusezererwa mu bitaro.
Bayiringire yatangiye kugira akabyimba gato mu mugongo afite imyaka 15. Uko imyaka yagiye ishira, kakomeje gukura kugeza ubwo kamuhinduriraga imiterere y’umubiri.
Yabanje kuvurirwa ku Bitaro bya Gitwe, nyuma ajyanwa muri CHUB, na ho bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari na ho yabagiwe.
Prof. Ntirenganya Faustin, umwe mu baganga bamubaze, yavuze ko Bayiringire yari afite indwara izwi nka peripheral nerve tumor, ituma ibibyimba bikura ku myakura.
Yavuze ko iyi ndwara idakunze kuboneka, kuko ishobora gufata umuntu umwe mu bantu bagera ku 3,000. Hari n’ubwoko bwayo bushobora kuba bufitanye isano n’imiterere umuntu avukana, ibimenyetso bikaza kugaragara nyuma y’imyaka.
Mbere yo kubagwa, Bayiringire yabanje kongererwa intungamubiri no gutegurwa kugira ngo umubiri we ubashe kwihanganira kubagwa no gutakaza amaraso.
Ati: “Bisaba kubanza kumuzamurira ibivumbikisho kugira ngo ashobore kwihanganira ‘operation’ ikomeye nk’iriya.”
Kubaga byamaze amasaha atandatu kandi byagenze neza, aho abaganga bavuga ko atatakaje amaraso menshi nk’uko bari babyiteze.
Bayiringire yavuze ko atari azi ko azongera kuvurwa nyuma y’imyaka myinshi ashaka ubufasha.
Ati: “Ntabwo nari nzi ko bizashoboka ariko byarashobotse. Nishimiye ko igihe kigeze ubuvuzi nkaba nabuhawe kandi kuri Mituweli.”
INDI NKURU WASOMA :Uwunganira Ingabire Victoire yihanangirijwe
Biteganyijwe ko asezererwa ku wa 9 Ukwakira 2026, ariko agakomeza gukurikiranwa kubera utundi tubyimba duto afite ndetse no kugorora uruti rw’umugongo rwahindutse bitewe n’ikibyimba.
Prof. Ntirenganya yavuze ko CHUK imaze kubaga abarwayi 11 bafite ibibazo bisa n’icya Bayiringire mu myaka itatu ishize.

Ibitekerezo