Amamaza hano
Abikorera bo mu Burasirazuba batangiye gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigaban
AmakuruRwanda

Abikorera bo mu Burasirazuba batangiye gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigaban

Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahise bashora amafaranga ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda nyuma yo gusobanurirwa uko ryabafasha kubona igishoro, kwagura ubucuruzi no kwizigamira byunguka.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min50
Dukurikire

Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, mu bukangurambaga bwateguwe n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’abandi bafatanyabikorwa, bwabereye mu Karere ka Nyagatare.

Muri ubu bukangurambaga, abikorera basobanuriwe ko iri soko ritagamije gusa gufasha ibigo kubona igishoro, ahubwo ko rinatanga amahirwe yo gushora amafaranga no kuyabyaza inyungu.

Amamaza hano

Dr. James Ndahiro, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa CMA, yavuze ko ibigo bifite imiyoborere myiza n’imicungire iboneye y’imari bifite amahirwe yo kwifashisha iri soko mu gushaka igishoro.

Yashishikarije abikorera kurikoresha mu kwagura ibikorwa no guteganyiriza ejo hazaza.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, na we yasabye abikorera kwimakaza umuco wo kuzigama, ashimangira ko amafaranga adakwiye kubikwa gusa, ahubwo ko akwiye no gushorwa mu buryo bushobora kubyara inyungu.

Nyuma y'ibiganiro, bamwe mu bitabiriye bahise bashora amafaranga arimo miliyoni 5 Frw, abandi miliyoni imwe n'abari munsi yayo.

INDI NKURU WASOMA : Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze muri Türkiye

Gatsinzi Justine, umwe mu bitabiriye, yavuze ko yari asanzwe yumva iby’iri soko ariko atarasobanukirwa imikorere yaryo. Yavuze ko ateganya no gukangurira abandi borozi kwishyira hamwe bagashora imari.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ubuyobozi buzafatanya n’abikorera gukoresha aya mahirwe mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rimaze imyaka 15 rikora, rikaba rimaze gushorwamo amafaranga arenga miliyari 6.000 Frw, rikaba rifite abashoramari barenga ibihumbi 350.

Click to expand
Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba basobanuriwe amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, by’umwihariko uburyo bashobora kuryifashisha mu kubona igishoro, kwagura ibikorwa byabo no kwizigamira, bamwe bahita bafata icyemezo cyo gutangira gushora imari kuri iri soko. Image credits : IGIHE.com


U RwandaCMANtara y’Iburasirazuba

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.