
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze muri Türkiye
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Antalya muri Türkiye, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31).
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026 ryemeje ko Nsengiyumva yitabiriye iyi nama yatangiye ku wa 9 Ugushyingo ikazasozwa ku wa 20 Ugushyingo.
COP31 yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 90, ikaba igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu ngingo ziri ku murongo w’ibiganiro harimo kongera inkunga y’amafaranga agenerwa ibihugu bihanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.
Abitabiriye iyi nama bazanaganira ku buhinzi burambye, umutekano w’ibiribwa, imijyi n’ibikorwaremezo byihanganira imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe ku wa 11 n’uwa 12 Ugushyingo, ikaba igamije kongera ubushake bwa politiki n’ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo.
INDI NKURU WASOMA : Abagabo barindwi bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi
U Rwanda rujyanye muri iyi nama intego yo gushaka inkunga y’imari ihagije kandi yoroshye kubona, cyane cyane iyifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongera ubushobozi bwo kuzihanganira.
REMA igaragaza ko u Rwanda rumaze kwinjiza arenga miliyoni 1.5 z’amadolari ya Amerika binyuze ku isoko rya karubone, aho igihugu gifite imishinga 29 yanditswe muri iri soko.

Ibitekerezo