
Kicukiro: Abagabo barindwi bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi
Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi mu Mirenge ya Nyarugunga na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hafatanwa insinga zipima ibiro bisaga 90 na mubazi z’amazi 13.
Aba bagabo bafashwe ku wa 8 Ugushyingo 2026, nyuma yo gukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zinyuzwa mu butaka n’ibikoresho bipima amazi byari byarashyizwe mu ngo z’abaturage.
Mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu w’Umucyo, hafi y’ahakorerwa imirimo yo kwagura umuhanda wa Kanombe, hafatiwe abagabo batanu bakekwaho kwiba ibyuma bipima ibiro 15. Bakekwaho kuba barashakaga kubigurisha nk’ibyuma bishaje bizwi nka ‘Scrap’.
Aba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga, mu gihe hakorwa dosiye igomba gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Abandi babiri bafatiwe mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Murinja, Umudugudu wa Runyoni. Bafatanwe insinga z’amashanyarazi zipima ibiro bisaga 70 na mubazi z’amazi 13 zikekwa kuba zarakuwe mu ngo z’abaturage.
INDI NKURU WASOMA : Abantu barindwi bapfiriye mu kirombe
Na bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga, bakurikiranweho kwangiza ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi.
Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abishora muri ubu bujura, ivuga ko bwangiza ibikorwaremezo kandi bukabangamira serivisi zihabwa abaturage.
Yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, haba izinyuzwa mu butaka cyangwa izimanikwa mu kirere.

Ibitekerezo