
Nyarugenge : Abantu barindwi bapfiriye mu kirombe
Abantu barindwi bakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bapfiriye mu kirombe giherereye mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge, nyuma y’uko amazi menshi abuzuye bakabura uko bagisohokamo.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu kirombe gicungwa na kompanyi ya Calliane Mine Ltd.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Umunota ko abakozi bari mu bikorwa byo gucukura bageze ahantu hatobotse amazi, akaza ari menshi ku buryo batabashije kuyavamo.
Yasobanuye ko mu gihe cyo gutabara, abantu barindwi basanzwe mu kirombe bamaze gushiramo umwuka, mu gihe undi muntu yajyanywe kwa muganga. Abandi bakozi bari bahari bafashijwe gusohoka nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.
Ati: “Ubutabazi bw’ibanze bwahise buhagera, abandi bafashwa kuvamo ndetse n’imibiri y’abitabye Imana yose yabonetse.”
Ntirenganya yihanganishije imiryango yabuze abayo, anasaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukomeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano no kwishinganisha.
INDI NKURU WASOMA : Kid From Kigali n’umuryango we barokotse impanuka ikomeye
Yavuze ko ubucukuzi bwakorwaga muri icyo kirombe bwari bwemewe n’amategeko, kandi ko kompanyi igicunga yari ifite ubwishingizi.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro ko gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’abakozi bakora mu birombe, aho impanuka zishobora gutungurana.

Ibitekerezo