Amamaza hano
Kid From Kigali n’umuryango we barokotse impanuka ikomeye
Imyidagaduro

Kid From Kigali n’umuryango we barokotse impanuka ikomeye

Umuhanzi Brian Kimonyo, uzwi nka Kid From Kigali, yashimiye Imana nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka yakoreye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ari kumwe n’abagize umuryango we.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min150
Dukurikire

Iyi mpanuka yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, yangiza bikomeye imodoka bari barimo, ariko ku bw’amahirwe nta n’umwe mu bari bayirimo wakomeretse.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yashyize hanze ifoto y’imodoka yangiritse, ashimira Imana yabanye na bo muri icyo gihe cy’akaga.

Amamaza hano

Yagize ati: “Imana yonyine ni yo izi uko twarokotse iyi mpanuka. Imigisha myinshi ku muryango wanjye.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kid From Kigali yemeje ko yakoze impanuka ubwo yari kumwe n’umuryango we i Rebero, ashimangira ko nubwo imodoka yangiritse cyane, bose bayirokotse.

Kid From Kigali ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahuza injyana zitandukanye zirimo Hip Hop na Afrobeats. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Muraho (Laho Freestyle)”, “Yububu” yakoranye na Mike Kayihura, “Ahwii” na “Hakuna Matata” yakoranye na Juno Kizigenza.

INDI NKURU WASOMA : Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byihariye by’Abakuru b’Ibihugu muri CHOGM 2026

Mu ntangiriro za 2026, yashyize hanze album yise Stories From The Kid, iriho indirimbo zirimo “Yububu” na “Kigali We Share” yakoranye na Diez Dola.

Muri Werurwe 2026, yinjiye muri Metro Afro, inzu ifasha abahanzi guteza imbere impano zabo, yashinzwe n’Umunyarwanda Enric Sifa.

Kid From KigaliImpinuka

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.