Amamaza hano
Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo nyuma y’inkongi umunani
AmakuruRwanda

Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo nyuma y’inkongi umunani

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kugabanya inkongi z’umuriro zimaze imyaka zangiza ibikorwa by’abahakorera.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min20
Dukurikire

Iyi gahunda yongeye kuvugwa nyuma y’inkongi y’umuriro yabaye ku wa 25 Ukwakira 2026, ikaba iya munani yibasiye aka gakiriro kuva mu 2017.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko inkongi iheruka yibasiye igice gikorerwamo ububaji, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubukorikori, mu mbago za Koperative ADARWA.

Amamaza hano

Yasobanuye ko iperereza ku cyateye iyi nkongi rikomeje, ariko ko ibishirira by’itabi biri mu bikekwa, cyane cyane ko umuriro wadutse nijoro.

Ati: “Tuba twongera kubibuza abantu kuko haba hatwikwa n’igishirira cy’itabi kandi baba bagomba kubyitondera no kubyubahiriza kugira ngo dukomeze kwirinda inkongi.”

Gahunda yo kwimura aka gakiriro yari yaratangiye

Ntirenganya yavuze ko igitekerezo cyo kwimura Agakiriro ka Gisozi cyatangiye gutekerezwaho mu 2025, hagamijwe gushyira ibikorwa bitandukanye mu bice byabigenewe no guha abahakorera ahantu hisanzuye.

Yemeje ko ikibanza kizimurirwamo aka gakiriro cyamaze kuboneka i Bumbogo, ariko ko itariki nyirizina yo kwimuka itaramenyekana, kuko gahunda ikiganirwaho.

Yongeyeho ko atari inyubako zose zizasenywa cyangwa ngo zimurwe, kuko hari izisanzwe zishobora gukomeza gukoreshwa.

Mu gihe hategerejwe kwimuka, abakorera muri aka gakiriro basabwe gufata ingamba zo gukumira izindi nkongi. Harimo gutandukanya imbaho n’imashini zazo n’ibikoresho bishobora guteza umuriro, nk’amarangi arimo ibikomoka kuri peteroli, no kwirinda ubucucike.

INDI NKURU WASOMA : Gen .Muhoozi aracyeka ko Kayumba Nyamwasa yicishije Sgt .Robert

Umujyi wa Kigali kandi wasabye abahakorera gusiga inzira hagati y’ibicuruzwa kugira ngo umuriro utihuta gukwira no kugira ngo ubutabazi bubashe kugera ahabaye ikibazo.

Ubuyobozi buvuga ko abakorera muri aka gakiriro bashobora gusubukura imirimo mu gihe gito, nyuma yo gutunganya aho bakorera no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi.

Agakiriro ka Gisozii Bumbogo

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.