Amamaza hano
Gen .Muhoozi aracyeka ko Kayumba Nyamwasa yicishije Sgt .Robert
AmakuruRwanda

Gen .Muhoozi aracyeka ko Kayumba Nyamwasa yicishije Sgt .Robert

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko akeka ko bamwe mu bagize umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) wa Kayumba Nyamwasa bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Robert Kabera, wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, uherutse kwicirwa muri Uganda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min300
Dukurikire

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 27 Ukwakira 2026, Muhoozi yavuze ko urupfu rwa Kabera rushobora kuba rufitanye isano n’ifatwa rya Gen Maj Abel Kandiho, wahoze ayobora urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Yagize ati: “Ndakeka cyane ko bamwe mu bagize RNC ya Kayumba ari bo babigizemo uruhare. Ese baba barimo kwihorera kubera ifatwa rya Kandiho? Tuzamenya ukuri.”

Amamaza hano

Icyakora, nta bimenyetso byari byashyizwe ahagaragara byemeza ko RNC yagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Polisi ya Uganda ikomeje iperereza rigamije kumenya abishe Kabera n’impamvu yabyo.

Kabera, wari ufite imyaka igera kuri 50, yasanzwe yapfuye ku wa 17 Ukwakira 2026 mu gace ka Luwala, mu Karere ka Mpigi. Umurambo we wabonetse waciwe umutwe, naho umutwe we ukaba utari waboneka igihe Polisi yatangazaga amakuru y’ibanze ku iperereza.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko Kabera yari yavuye i Kampala ku wa 16 Ukwakira, akajya mu gace yari afiteho umuvandimwe. Nyuma yo kujya mu kabari kari hafi y’aho yari acumbitse, yabuze irengero, umurambo we uza kuboneka bukeye bwaho.

INDI NKURU WASOMA :Abantu 48 bishwe n’abagizi ba nabi

Kabera yamenyekanye mu Rwanda nk’umuhanzi mu itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rya Army Jazz Band. Mu Ugushyingo 2020, yagiye muri Uganda, aho yaje kwiyunga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo abo muri RNC.

Mu 2022, yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda akekwaho ibyaha birimo gutunga no gucuruza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma aza kurekurwa by’agateganyo.

Gen MuhooziKayumba Nyamwasa

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.