Amamaza hano
Nigeria : Abantu 48 bishwe n’abagizi ba nabi
AmakuruAfurika

Nigeria : Abantu 48 bishwe n’abagizi ba nabi

Abantu nibura 48 bishwe mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi ku mudugudu wa Binnari, uherereye mu Ntara ya Taraba, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min80
Dukurikire

Igipolisi cyatangaje ko umubare w’abishwe wiyongereye nyuma y’uko ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, habonetse indi mibiri y’abaturage. Mu makuru ya mbere, abapolisi bari batangaje ko abantu 10 ari bo bishwe.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, Victor Mshelizah, yavuze ko bamwe mu bahitanywe n’iki gitero barohamye bagerageza guhunga, mu gihe abandi bishwe mu bihuru byegereye umudugudu.

Amamaza hano

Icyakora, Umuyobozi wa Amnesty International muri Nigeria, Isa Sanusi, yatangaje ko uyu muryango wemeje ko abishwe ari 52, hashingiwe ku makuru wakusanyije ku baturage bo muri ako gace. Iyi mibare itandukanye n’iyo polisi yatangaje.

Abatangabuhamya babwiye ibitangazamakuru ko abagizi ba nabi bari ku mapikipiki agera kuri 50, buri imwe itwaye abantu babiri. Bageze muri uwo mudugudu nyuma ya saa sita, basahura amaduka, batwara amafaranga, ibiribwa n’ibindi bikoresho, banatwika amazu. Igitero cyamaze amasaha agera kuri ane.

Isiyaku Musa, warokotse icyo gitero, yavuze ko abaturage bahungaga mu byerekezo bitandukanye batazi aho umutekano uri.

INDI NKURU WASOMA : Impinduka mu rubanza rwa DC Clement

Amnesty International yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ritabogamye kugira ngo abakoze ubwo bwicanyi babiryozwe.

Mu bice bitandukanye bya Nigeria, cyane cyane mu majyaruguru no hagati mu gihugu, abaturage bakomeje guhura n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, ishimuta abantu, igasahura imitungo ndetse igasaba incungu.

UbwicanyiNigeria

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.