
Impinduka mu rubanza rwa DC Clement
Urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, rwongeye kwimurwa, rushyirwa ku wa 16 Ugushyingo 2026, kubera impamvu zijyanye n’imikorere y’Urukiko Rukuru rwa Kigali rugomba kuruburanisha.
Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 23 Ukwakira 2026, ariko ntiruburanishwa nyuma y’uko gahunda y’imanza igaragaje ko rutari ku rutonde rw’izagombaga kuburanishwa uwo munsi.
Amakuru IGIHE yatangaje avuga ko icyemezo cyo kurwimurira ku yindi tariki cyafashwe ku wa 12 Ukwakira 2026, ababuranyi bakaba bari barabimenyeshejwe. Impamvu nyamukuru ni uko abacamanza bari gutanga iburanisha batari kuboneka kubera izindi manza bafite mu nshingano.
DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, akurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukoza isoni abayobozi no kubagirira urugomo.
Ibyo aregwa bifitanye isano n’amashusho yashyize ku rubuga rwa X agaragaza ishuri ryo mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, ryari ririmo gusenywa. Yavuze ko yabonaga icyo gikorwa nk’akarengane, mu gihe ashinjwa kurwanya inzego z’ubuyobozi.
INDI NKURU WASOMA : Ikamyo yatwawe n’umugezi, umushoferi ararokoka
Mu iburanisha ryabanje, Niyigaba yemeye bimwe mu byaha aregwa, abisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya. Yanasabye kuburana adafunze, ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo. Ubujurire bwe kuri icyo cyemezo ntibwagize icyo buhindura.
Iburanisha ryari riteganyijwe ku wa 2 Ukwakira na ryo ntiryabaye, nyuma y’uko umushinjacyaha wagombaga gusobanura dosiye atabonetse.

Ibitekerezo