Amamaza hano
Rutsiro: Ikamyo yatwawe n’umugezi, umushoferi ararokoka
AmakuruRwanda

Rutsiro: Ikamyo yatwawe n’umugezi, umushoferi ararokoka

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye toni imwe y’amasaka n’amabati 500 yatwawe n’umugezi wa Nkora mu Karere ka Rutsiro, umushoferi ayisimbukamo ari muzima.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min1850
Dukurikire

Iyi mpanuka yabaye ku wa 22 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Gasagara, Akagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo, ahari kubakwa ikiraro cya Nkora mu mushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Mushubati–Nkomero–Nkora.

Amakuru yatangajwe n’IGIHE avuga ko iyi kamyo yatwawe n’amazi ahagana saa cyenda z’amanywa, nyuma y’imvura yari imaze amasaha abiri igwa muri ako gace. Iyi kamyo yavaga mu Murenge wa Kigeyo yerekeza mu wa Mushonyi.

Amamaza hano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules, yavuze ko ikamyo yahereye ahakorerwaga ikiraro, mu gishanga cyari cyuzuyemo isayo, maze umugezi wuzuye urayitwara.

Yagize ati: “Shoferi yavuyemo ari muzima. Twashoboye gukuramo amabati 200, andi 300 turayabura. Amasaka yo yose twayakuyemo uko ari toni imwe.”

INDI NKURU WASOMA : Hasabwe korohereza abagore bonsa bakora ibizamini by’akazi ka Leta

Niyodusenga yavuze ko kugeza nimugoroba imodoka yari itarakurwa mu mugezi. Ubuyobozi bwari bwatumije imashini ya kompanyi ya Fair Construction iri kubaka uwo muhanda, kugira ngo ifashe kuyikuramo ku munsi wakurikiyeho.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe imirimo yo kubaka ikiraro cya Nkora ikomeje, ahantu hashobora guteza ibibazo mu gihe cy’imvura nyinshi.

RutsiroIkamyoUmuvu w'amazi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.