Amamaza hano
Rwanda :Hasabwe korohereza abagore bonsa bakora ibizamini by’akazi ka Leta
AmakuruRwanda

Rwanda :Hasabwe korohereza abagore bonsa bakora ibizamini by’akazi ka Leta

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ko hashyirwaho uburyo bworohereza abagore bonsa abana mu gihe bakora ibizamini byo gupiganira akazi ka Leta, agaragaza ko kubura aho basiga abana bishobora kubabuza amahirwe angana n’ay’abandi bakandida.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2860
Dukurikire

Yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

Muri uwo mwaka, abantu 469.532 basabye akazi ka Leta, ariko abagore bari 173.801, bangana na 37%. Mu bakandida 49.651 batoranyijwe gukora ibizamini, abagore bari 18.149. Mu bantu 2.512 bahawe akazi, abagore bari 1.003, bangana na 39,9%.

Amamaza hano

Mureshyankwano yavuze ko ababyeyi bonsa bahura n’imbogamizi zishobora kubangamira imikorere yabo no kugira ingaruka ku manota babona.

Ati: “Hari ababyeyi bakora ibizamini bari konsa abana. Nakibonye nk’ikibazo gikomeye kuko niba nyina ari mu kizamini umwana akarira biramubangamira n’abandi bibangamire.”

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé, yavuze ko hari n’abagore batwite batitabira ibizamini kubera impungenge z’uko batabona akazi.

Yongeyeho ko hari ibigo bikorerwamo ibizamini bifite mudasobwa zidakora neza na murandasi idahagaze neza, ndetse n’abakandida bakora ingendo ndende bajya gukora ibizamini.

INDI NKURU WASOMA : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Budage

Komisiyo yasabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kugenzura ibyo bigo, kongera aho ibizamini bikorerwa no gushyiraho uburyo bwihariye bufasha abagore batwite n’abafite abana bato.

Iyi Komisiyo ivuga ko hari ababyeyi batabashije kurangiza ibizamini kubera kujya kwita ku bana bariraga, bigatuma igihe bagenewe kirangira batarangije.

Ibizamini bya Letaabagore bonsa

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.